Urubyiruko rwa kaminuza rugiye kurushaho kubyazwa umusaruro

Inama Nkuru y’urubyiruko(NYC) igiye kubyaza umusaruro urushijeho abiga muri kaminuza n’amashuri makuru, nk’uko yabimenyesheje ababahagarariye ku ya 09 Ukwakira 2015.

NYC ngo irashaka gukorana n’uru rubyiruko mu bikorwa ngarukamwaka bizajya bimara ukwezi (Youth Connect month), aho basabwa kuzajya bitabira gahunda za Leta, ibikorwa by’iterambere no guhugurana ku buryo bakwishakira ibisubizo.

Abayobozi b'abanyeshuri muri za kaminuza n'amashuri makuru.Abayobozi b'abanyeshuri muri za kaminuza n'amashuri makuru.
Abayobozi b’abanyeshuri muri za kaminuza n’amashuri makuru.Abayobozi b’abanyeshuri muri za kaminuza n’amashuri makuru.

Robert Mwesigye, Umunyambanga Nshingwabikorwa wa NYC, yagize ati “Turashimangira ibyavuzwe na Perezida wa Repubulika, ko urubyiruko kuba rwinshi mu gihugu atari ikibazo ahubwo ari igisubizo; impanuro yagiye atanga aho yagiye asura abaturage turashaka kuzibyazamo umusaruro.”

Mu kwezi k’urubyiruko kuzatangira tariki 02 Ugushyingo 2015 kugeza igihe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izabera, hazabamo ibikorwa by’umuganda wo gufasha abatishoboye, kwitabira inama nyafurika ku miyoborere, imurikabikorwa by’urubyiruko rwihangiye imirimo no guhemba abarushije abandi.

Uku kwezi kandi kuzabamo kwipisha SIDA ku bushake, gukangurirwa kurwanya ibiyobyabwenge, igitaramo, kwiga kwizigamira, kwiharika no gutanga umusanzu w’ubwisungane, ndetse no gutanga ibitekerezo mu Nama y’Umushyikirano.

Mu bibazo byugarije urubyiruko bizaganirwaho, harimo icy’ubushomeri n’ubukene, aho ngo bazagirwa inama yo kwishyira hamwe no kwishakamo amafaranga ajyanye n’ubushobozi bwa buri wese, nyuma bakazareba umushinga ubabyarira inyungu wabateza imbere.

Abayobozi muri Ministeri y'Urubyiruko n'ikoranabuhanga, hamwe n'abo muri NYC.
Abayobozi muri Ministeri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, hamwe n’abo muri NYC.

Umuraza Jeannette wo mu Ishuri Rikuru rya INILAK mu Karere ka Nyanza agira ati ”Ahanini dufite ubushobozi bw’ibitekerezo n’ubwo nizeye ko tuzabona n’abafite amafaranga”, naho mugenzi we Gatera Edison wo muri IPB i Gicumbi ati ”Hazabaho kwigomwa”.

Umuhuzabikorwa wa NYC, Norbert Shyerezo, ashimangira ko Ukwezi k’Urubyiruko kwari gusanzwe kubaho muri Gicurasi, ariko ngo mu mpera z’umwaka ni bwo hagaragara ibikorwa byinshi, bigomba kwitabirwa n’urubyiruko kugira ngo bitange umusaruro urushijeho.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urubyiruko ni amizero y’igihugu bityo babyazwe umusaruro dore ko ari nabo bafite ingufu

muraza yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka