Urubyiruko rwa CEPGL rurasaba gukurirwaho inzitizi ku mipaka

urubyiruko rwashoje furumu ya CEPGL mu karere ka Rubavu rwasabye ibihugu kuroherezwa ku mipaka bikaborohereza guhahirana no kwihangira imirimo.

Shyerezo Nolbert umuyobozi mushya w’urubyiruko mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu mu bihugu bigize ibiyaga bigari (CEPGL), yabitangaje ubwo yamaraga gutorwa tariki 17 Nzeri 2015.

urubyiruko rwa CEPGL n'abayobozi bitabiriye Forumu yabereye mu karere ka Rubavu.
urubyiruko rwa CEPGL n’abayobozi bitabiriye Forumu yabereye mu karere ka Rubavu.

Yagaragaje ko ikibazo cy’amasaha make imipaka ifungura bibangamira urubyiruko mu buhahirane no kwihangira umurimo mu bikorwa byo kubaka amahoro.

Ihuriro ryitabiriwe n’urubyiruko ruvuye mu bihugu by’u Burundi, Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu minsi itatu baganiriye ku buryo bakubaka amahoro mu bihugu bavukamo n’akarere, guhangana n’ikibazo cy’ubukene mu rubyiruko no guhanga umurimo bashingiye ku mahirwe bafite.

urubyiruko rwitabiriye forumu ya CEPGL bashaka kubaka amahoro mu karere.
urubyiruko rwitabiriye forumu ya CEPGL bashaka kubaka amahoro mu karere.

Urubyiruko rukaba rwaragaragaje ko rwifuza gufashwa kurwanya ubukene bubarimo bafashwa guhanga imirimo, gufashwa kugira amahoro mu bihugu barimo no guhabwa icyerekezo kirambye mu itarambere.

Shyerezo avuga ko imipaka ihuza ibihugu bigize umuryango wa CEPGL, ikora neza urubyiruko rushobora guhahirana no gufashanya mu kwiyubaka bakagira iterambere bageraho no kugira icyerekezo kimwe mu guteza imbere akarere.

Uru rubyiruko rwifuza ko gukora mu myaka itanu kuva 2015 kugera 2020, harimo kugira ibikorwa bibahuriza hamwe birwanya ubukene, ubujiji, imitwe yitwaza intwaro n’amacakubiri akunze kugirwamo n’urubyiruko mu bihe by’amatora.

abayobozi biyemeje gufasha urubyiruko kugera kubyo bifuza mu kwiteza imbere.
abayobozi biyemeje gufasha urubyiruko kugera kubyo bifuza mu kwiteza imbere.

Guteza imbere ibikorwa by’uburezi, bibungabunga ibidukikije no guhanga imirimo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CEPGL, Tuyaga Herman ahamagarira urubyiruko kugira ibyiyumvire mu gushaka ibisubizo by’ibihugu bavukamo.

Ati “Nibyiza gutekereza ejo hazaza hanyu n’akarere, kuko abayobora ubu babitangiye mu myaka nkiyo mufite.”

Minisitiri w’urubyiruko mu Rwanda Jean Philbert Nsengimana, akaba avuga ko urubyiruko rufite amahirwe y’abayobozi babitaho.

“Mu Rwanda dufata urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu kandi aho bashaka kuganisha igihugu niho cyajya, nibakoresheje amahirwe bafite yo kugira ubuyobozi bubitaho, bategenye ejo hazaza heza.”

Ku kibazo cy’ imipaka yakoraga amasaha 24 nkukobyari byakozwe na CEPGL bikaza guhagarikwa na Kongo, Minisitiri wa RDC Sama Lukonde asubiza ko ubuyobozi bwa Kongo buri kubisuzuma kuburyo yakongera igafungurwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

rega urubyiruko nidushyira hamwe twese tuzubaka amahoro ku isi

Gakuba yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

ibyifuzo by’uru rubyiruko ni byiza kuko imbogamiz ku mipaka usanga zidindiza iterambere cyane iry’ubucuruzi mu bihugu bigize aka karere

Ngoboka yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

imipaka ifungwa kare,nibongeere amasaha ubundi duhahirane

jacques yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

urubyiruko niyo maboko yigihugu nirwifatanye nibindi byose bizashoboka

jacques yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Ni byiza guhahirana no kurebera hamwe ibyateza ibihugu bya CPGL imbere rero ntitwirengagiza abateza umutekano muke mu karere,Congo nirwanye imitwe yitwaje intwaro iba mugihugu cyabo

niyongabo yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Congo icumbikiye FDLR, nibazohereze mu rwanda ziburanishwe

sendegeya yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka