Urubyiruko rukwiye kwitabira kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo – Dr Gasanabo

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubushakashatsi n’ububiko-shakiro kuri Jenoside, aravuga ko urubyiruko rukwiye kwitabira ibikorwa byo kurwanya Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo, nk’Abanyarwanda bazaba bafata ibyemezo mu bihe biri imbere.

Ibi Dr Jean Damascene Gasanabo yabivuze kuri uyu wa mbere tariki 09/12/2013 mu gikorwa cyo kuganiriza abiga mu ishuri rikuru INES Ruhengeri k’ububi bwa Jenoside ndetse n’uko yakwirindwa, ari nako hibukwa imyaka irenga 65 ishize umuryango w’abibumbye ushyize umukono ku itegeko rihana ibyaha byibasira inyoko muntu na Jenoside.

Nyuma y’ibiganiro byatanzwe n’impuguke zirimo senateri Prof. Laurent Nkusi, abanyeshuri barenga 400 bitabiriye ibi biganiro, bagaragarijwe inzira nyinshi zikoreshwa mu gucamo abantu ibice nk’intwaro imwe nyamukuru mu gutegura Jenoside.

Senateri Prof Laurent Nkusi atanga ikiganiro hamwe n'abarimo umuyobozi wa INES Ruhengeri. Uwicaye ahabanza iburyo ni Dr Jean Damascene Gasanabo ushinzwe ubushakashatsi kuri Jenoside.
Senateri Prof Laurent Nkusi atanga ikiganiro hamwe n’abarimo umuyobozi wa INES Ruhengeri. Uwicaye ahabanza iburyo ni Dr Jean Damascene Gasanabo ushinzwe ubushakashatsi kuri Jenoside.

Dr Gasanabo, yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo kurwana Jenoside no kuyikumira ndetse no guhashya ingengabitekerezo yayo, bitewe n’uko aribo bayobozi b’ejo hazaza.

Ati : « Ni ngombwa ko urubyiruko rwitabira kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Kuba hano hari abanyeshuri benshi bitabiriye ibi biganiro biratanga ikizere cy’uko bafite inyota yo kumenya Jenoside, icyayiteye bityo bafate ingamba mu kuyirwanya».

Yongeyeho ko kuri ubu, urugamba ruhari ari urwo kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside, kugirango ibitekerezo byabo birandurwe mu mitekerereze n’imigirire y’abana b’u Rwanda.

Ati: «Jenoside yarabaye icyo nta wagihakana. Ariko se noneho, turakora iki kugirango babandi bahakana ko Jenoside yabaye, bemere kandi bumve ko Abanyarwanda twese turi bamwe, igihugu ari icyacu twese”.

Abanyeshuri n'abarimu muri INES Ruhengeri bakurikiye iki kiganiro.
Abanyeshuri n’abarimu muri INES Ruhengeri bakurikiye iki kiganiro.

Nteziryayo Richard, umunyeshuri uhagarariye abandi muri INES Ruhengeri, avuga ko ibi biganiro byafunguye amaso ya benshi mu banyeshuri, cyane ko benshi batazi Jenoside kuko yabaye bakiri bato abandi bataravuka.

Ati: “Icyambere ibi biganiro bidusigiye ni uko byagerageje kudufungura, bitwereka uburyo abantu bagiye batandukanywa, uburyo bacamo abantu ibice iyo bategura Jenoside. Wirinda ikintu iyo uziko ari kibi. Ntiwakwirinda ikintu utakizi”.

Iyi gahunda yateguwe muri za kaminuza n’amashuri makuru bitandukanye, kugirango abanyeshuri baganirizwe ku bubi bwa Jenoside n’uko yakwirindwa, mu gihe isi yose zibuka imyaka irenga 65 ishize umuryango w’abibumye ushyize umukono ku itegeko rihana abakoze ibyaha byibasira ikiremwamuntu na Jenoside.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igihe abantu bose: abanyeshuli, abarimu, abakozi ba leta, abaganga,abanyepolitike n’abandi bose bazagira gahunda ya NDI UMUNYARWANDA nkiyabo, niho izagiriya umusaruro mwiza, niba rero mu mashuli yisumbuye batangiye kuyiganiraho birikuba byiza

rukeribuga yanditse ku itariki ya: 10-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka