Urubyiruko 937 rwasoje itorero rwasabwe guhindura imidugudu rutuyemo

Urubyiruko 937 ruhagarariye abandi mu midugudu n’utugari mu Ntara y’Amajyaruguru rwasoje itorero ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15/01/2015 rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka aho batuye.

Mu minsi irindwi uru rubyiruko ruhagarariye abandi mu nzego zo hasi rwari rumaze mu itorero mu Karere ka Musanze rwatojwe gukunda igihugu, indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, imikoro-ngiro, imyitozo-ngororangingo, akarasisi ndetse no gutarama bya Kinyarwanda.

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Boniface Rucagu, asobanura ko ibyo bize birimo indangagaciro na kirazira bigamije kuba umusingi wo kubakiraho iterambere barwanya ikibi bimika icyiza.

Abo basore n’inkumi bagize itorero “Inkomezabigwi” bagaragarije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka ko mu nzego zo hasi cyane cyane mu midugudu no mu tugari hakiri ibibazo bya ruswa muri gahunda ya Girinka n’akarengane.

Ifoto y'Urwibutso abayobozi bitabiriye umuhango wo gusoza itorero bafashe bari kumwe n'intore.
Ifoto y’Urwibutso abayobozi bitabiriye umuhango wo gusoza itorero bafashe bari kumwe n’intore.

Minisitiri Kaboneka yabasabye guhaguruka bakarwanya ikibi n’igisa nacyo aho agira ati “ruswa, kanyanga, akarengane ubwo sinagiye muri mitiweli amanyanga arimo na VUP mubana nabyo ndagira ngo dufatanye urwo rugamba”.

Mu mihigo 18 urwo rubyiruko rwiyemeje kuzashyira mu bikorwa izibanda mu gukangurira bagenzi babo kwibumbira mu makoperative, kuremera abatishoboye, kurwanya ibiyobyabwenge amavunja ndetse n’imirire mibi.

Ndayambaje Innocent wo mu Karere ka Musanze avuga ko bagiye gukangurira cyane cyane abagore kwita ku mirire y’umwana by’umwihariko babategurira amafunguro yihariye ari byo yita “agakono k’umwana”.

Dusabimana Vestine wo mu Karere ka Burera ngo ingamba atahanye ni yo kurwanya umwanda mu ngo yifashishije ba mutima w’urugo (abagore) abakangurira kwita cyane cyane ku isuku y’abana no mu rugo mu rwego rwo kurwanya amavunja. Ngo ni biba ngombwa hamwe na bagenzi biteguye kuzahandura abayarwaye.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi aha inyemezabumenyi intore.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi aha inyemezabumenyi intore.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), madamu Oda Gasinzigwa wari umushyitsi mukuru, yabasabye kugenda ibyo bize bakabishyira mu bikorwa bagahindura abaturage b’iwabo mu midugudu.

Agira ati “Ubutumwa abayobozi bari hano bifuza kubagezaho ni ukubasaba ko ibyo twigiye hano tugenda tugahindura aho dutuye. Dufite uko twahasize bigaragaza intambwe igihugu cyacu kimaze kugeraho ariko bigaragaza aho tugomba kugera dukurikije inzitizi dufite imbaraga mufite amasomo mukuye hano icyo tubasaba gikomeye nta kindi ni ukugenda mugahindura u Rwanda”.

Minisitiri wa MIGEPROF yasabye kandi abayobozi b’uturere gukorana n’urwo rubyiruko kuko ari imbaraga zikomeye zakwifashishwa mu kwesa imihigo vuba kandi ku buryo bworoshye.

Mu myitozo-ngiro, ngo urubyiruko rwitabiriye iri torero rwigishije bagenzi babo bagera kuri 200 bava mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze uko akarima k’igikoni gakorwa mu rwego rwo kubafasha kurwanya imirire mibi.

Umuhango wo gusoza itorero ry’inkomezabigwi ryitabiriwe n’urubyiruko 937 rugize komite z’imidugudu n’utugari tw’ Intara y’Amajyaruguru waranzwe kandi no kwiyereka ndetse n’akarasisi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

izi ntore zije zisanga abandi baharangije mu minsi ishize none rero ubwo babaye besnhi twizeye ko umusaruro wabo nawo zaba mwishi

nene yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka