Unity Club yahaye Noheli abakecuru Jenocide yagize incike

Unity Club Intwararumuri iyoborwa na Madamu Jeannette Kagame, yahaye impano ya Noheri abakecuru bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa bakoze ku bufatanye na Banki y’abaturage y’u Rwanda, Diaspora yo muri Arusha n’abandi bafatanyabikorwa, bubakiye inzu yo kubamo abo bakecuru batanu mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo, yatashywe ku mugaragaro ku itariki 25 Ukwakira 2015.

Unity Club “ Intwararumuri” iyoborwa na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, ikaba igizwe n'abagore b'abayobozi n'abigeze kuba mu buyobozi.
Unity Club “ Intwararumuri” iyoborwa na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, ikaba igizwe n’abagore b’abayobozi n’abigeze kuba mu buyobozi.

Iyo nzu bubakiwe bose babanamo yitwa “Impinga Nzima”; ifite agaciro k’amafaranga asaga Miliyoni 38Frw, ariko hatabariwemo ibikoresho bindi byatanzwe.

Igikorwa cybaye kuri uyu wa gatatu tariki 16 Ukuboza 2015 cyari icyo kureba uko izo ncike zibayeho n’uko zimerewe, nk’uko Eustochie Agasaro Sezibera waje ayoboye iryo tsinda yabitangaje.

Yagize ati “Mu izina rye akaba yadutumye ngo dusure aba bakecuru tunabahe impano ya Noheri kandi tubifurize Noheri nziza; nk’uko n’ubundi abana bajya gusura ababyeyi babo; ariko by’umwihariko cyane cyane mu minsi mikuru; kuko natwe turi ari abana babo mu kimbo cy’abana babo babuze muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

Unity club yabahaye Televisiyo yatanzwe na Diaspora ya Arusha kugira ngo bajye bareba amakuru atandukanye y’ibikorwa bibera mu gihugu be guheranwa n’irungu.

Bahawe byinshi kandi byinshi birimo ibyo kurya, ibyo kunywa, ibitenge byo kwambara, amakanzu y’amabubu, imipira n’inkweto zo kwambara.

Umwe muri abo bakecuru Nyirabahinde Annonciata w’imyaka 57, yavuze ko yishimiye kuba abayobozi bakomeye nka bariya babaha agaciro bakabitaho.

Ati “Kuko ndi incike, mu minsi yashize nabaga mu nzu njyenyine mu bwigunge, nkabura ibitosi sinsinzire, nkabura uwo ntuma amazi, ariko ubu negeranye na bagenzi banjye irungu ryaragabanutse.”

Abo bakecuru basabwe kutigunga bakigirira icyizere, bakareka guheranwa n’agahinda, kuko ari abantu bafite agaciro gakomeye mu gihugu nk’abandi bose, kandi bagomba kwitabwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka