UNESCO izifatanya n’Abanyarwanda Mu Kwibuka Ku Nshuro ya 30

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, science n’umuco (UNESCO), Audrey Azoulay, ni umwe mu bayobozi bakuru bazifatanya n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Caption: Umuyobozi Mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay mu Kwibuka29
Caption: Umuyobozi Mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay mu Kwibuka29

Ku rubuga rwayo rwa murandasi, UNESCO yasobanuye ko Audrey Azoulay azagera mu Rwanda ku itariki 05, atahe kuri 07 Mata 2024 nyuma yo kwifatanya n’Abanyarwanda gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka.

Biteganyijwe, Azoulay ku itariki 06 Mata azasura urwibutso rwa Murambi ruruhukiyemo imibiri y’abarenga 50.000 bazize jenoside, aganire n’abayobozi barwo n’abarokokeye muri ako gace kari mu majyepfo y’u Rwanda.

Urwibutso rwa Murambi, urwa Kigali, urwa Nyamata n’urwa Bisesero muri Nzeri 2023 UNESCO yazishyize mu murage w’Isi, kugira ngo zikomeze kugira uruhare mu kwigisha amateka ya Jenoside no mu gushimangira Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Mbere yo gutaha, Audrey Azoulay azashyikiriza Guverinoma y’u Rwanda icyemezo gihamya ko izi nzibutso zashyizwe mu murage w’Isi.

Tariki ya 07 Mata, UNESCO izayobora umuhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi uzabera ku cyicaro gikuru cyayo i Paris mu Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwibuka bigomba kuba umuco wabanyarwanda dusigasira amateka y’Urwanda kwirindako bitazongera ukundi

Manirakiza yanditse ku itariki ya: 4-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka