UN yijeje ko inkunga yatanzwe na Suwede izakora icyo yagenewe mu Rwanda

Amashami y’umuryango w’abibumbye akorera mu Rwanda (One UN) yahawe inkunga n’igihugu cya Suwede ingana na miliyoni 22 z’amadolari y’Amerika, arizeza ko iyo nkunga igomba gukora icyo yagenewe mu kugabanya ubukene, kubaka ubushobozi bw’inzego no kubungabunga ibidukikije.

Suwede itanze ayo mafaranga azafasha mu gihe cy’imyaka ibiri, guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, imicungire inoze y’umutungo kamere n’ibidukikije, kuvugurura inzego no kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, ndetse no gushyira mu buzima busanzwe Abanyarwanda barimo gutahuka mu gihugu cyabo.

“Ibibazo bihari muri iki gihe ni uruhererekane rw’ibintu bifitanye isano, akaba ari yo mpamvu twishyize hamwe nk’amashami ya UN ndetse n’inzego za Leta y’u Rwanda, kugirango tugire imbaraga, ducungire hafi kandi tumenye ko iyo nkunga igezwa kubo yagenewe”, nk’uko Lamin Manneh, uhagarariye UN mu Rwanda yatangaje.

Abayobozi mu nzego zitandukanye, bitabiriye gusinya amazerano y'inkunga yatanzwe na Suwede.
Abayobozi mu nzego zitandukanye, bitabiriye gusinya amazerano y’inkunga yatanzwe na Suwede.

Ku ruhande rw’igihugu cya Suwede, ushinzwe imirimo ya Ambasade yacyo mu Rwanda, Maria Hakanssen avuga ko yiteze impinduka nyinshi mu byiciro by’iterambere byahawe iyo nkunga, kuko ngo ari byo igihugu cye cyashimye cyane; haba mu guteza imbere umugore, kuvugurura itangazamakuru ndetse no kuba impunzi zirimo gutahuka.

Mme Hakanssen wasinyiye amaserano y’inkunga yatanzwe n’igihugu cye kuri uyu wa gatanu tariki 21/06/2013, yavuze ko impamvu Suwede yafashije ibikorwa bya UN mu Rwanda, ari ukubera ko u Rwanda rwabaye intangarugero mu guhuriza hamwe amashami y’Umuryango w’abibumbye akorera mu gihugu.

Guvernoma y’u Rwanda yishimira ibikorwa bitandukanye igihugu cya Suwede giteramo inkunga, harimo gahunda yo kuzamura imibereho mu miryango ikennye, hamwe no kubaka ubushobozi bw’inzego cyane cyane mu kurwanya ihohoterwa no kubaka amahoro.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka