Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR yatashye mu Rwanda

Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi mu gisirikare cya FDLR Foca G1, akungiriza Gen Mudacumura kuyobora uyu mutwe, yatashye mu Rwanda n’umuryango we.

Lt Col Nibabaza Gerard uzwi nka Mambo, wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi mu gisirikare cya FDLR Foca, ni we washyize intwaro hasi yemera gutaha mu rwamubyaye.

Yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku itariki ya 18 Nzeri 2015, avuye mu kigo cy’igisirikare cy’umuryango w’abibimbye kibungabunga amahoro muri Congo, Monusco, yari amazemo iminsi nyuma yo gusohoka mu biro yakoreragamo nka G1 i Walikare muri Kivu y’amajyaruguru.

Kigali Today ntiyabashije kuganira na Lt Col Nibabaza, ariko umufasha nawe wari umusirikare muri FDLR Foca afite ipeti rya Sergent. Nyirakamana Jacqueline watahanye abana babiri bari bafitanye, yatangaje ko ari cyo gihe cyo gutaha bashingiye ku makuru bafite.

Sgt Nyirakamana Jacqueline umufasha wa Lt Col Nibabaza batashye mu Rwanda
Sgt Nyirakamana Jacqueline umufasha wa Lt Col Nibabaza batashye mu Rwanda

Ati “navuye mu Rwanda 1998 mu gihe cy’abacengezi, ntangira igisirikare mu 2000 naho Nibabaza twabanye 2005. Sinabaga mu kigo cya gisirikare ariko nabarwaga nk’umusirikare kuko 2010 naje mu Rwanda nongera nsubira muri Kongo.”

Aho avuye mu Rwindi ya Nyanzare bataha mu Rwanda, Nyirakamana avuga ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kurera abana no kwita ku muryango no guteganya ejo hazaza.
Lt Col Nibabaza Gerard akigera mu Rwanda hamwe n’abandi barwanyi batanu biyongeraho umugore we bahise bajyanwa mu kigo Mutobo cyakira abitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro kuva 1997 kimaze kwakira abarenga ibihumbi 11 bataha mu Rwanda.

Abandi barwanyi batashye ni Gafaranga Samuel wari usanzwe muri FDLR akorera Mirangi, Manishimwe Bahati Innocent wabaga Mweso, Kaitare Valens wavuye Lubero, Iyamuremye Saidi na Harerimana Innocent wari Kichanga, bakaba batashye mu Rwanda bavuga ko barambiwe imibereho mibi yo mu ishyamba.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nibaze cyangwa tubarase

murema yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Nibatahe mu rwababyaye amahanga arahanda

Mutikuzi yanditse ku itariki ya: 20-09-2015  →  Musubize

baje kubacengera

gakweshoni yanditse ku itariki ya: 20-09-2015  →  Musubize

Abo bantu bateye intambwe y,ubutwari.

Niyonshuti Olive yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize

bakoze neza kuza iwabo bakaba baje gufatanya natwe guteza igihugu, ikindi kandi baba beje baje neza biyambuye ibindi byose iwacu ntabwo dushaka abtuvangira

ngarambe yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka