Umwana muto yapfuye atwawe n’umuvu

Umwana witwa Nyiraneza Therese w’imyaka itatu yaguye mu muvu, umurambo we ukaba wabonetse muri iki gitondo cyo ku wa mbere.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Bunyamanza mu kagari ka Rugari mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, ubwo uyu mwana yari yajyanywe mu rugo rw’abaturanyi akaza gutaha, akaburirwa irengero akaza kuboneka yashizemo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Uwimana Damas, avuga ko nyina w’uyu mwana wapfuye yari yagiye mu nama y’Umudugudu, amusiga mu muryango baturanye, uyu mubyeyi ngo yaje gutinda gutaha, bituma aho yari yamujyanye bamwohereza ngo atahe, imvura ikamusanga mu nzira akananirwa kwambuka akagende yacagaho, umuvu ukamutwara.

Agira ati “Ikigaragara ni uko uyu mwana yatashye imvura ikamusanga mu nzira akananirwa kwambuka akagezi yacagaho bityo umuvu ukamutwara, ababyeyi be bakajya gushaka mu baturanyi ko yaba ari ho yagiye bukarinda bucya bataramubona, kugeza ubwo bamusanze muri uyu mugende yashizemo umwuka”.

Uwimana Damas asaba abaturage kwirinda uburangare, baba hari aho bagiye bagasiga abana babo mu miryango baturanye kandi bakaza kubitwarira, aho kubohereza kandi baba bakiri bato.

Agira ati “Ntibikwiye ko umubyeyi yakohereza umwana ungana kuriya ngo natahe kandi bigaragara ko ataragira ubushobozi bwo kwicyura, ababyeyi rero bakwiye kwirinda mwene ubwo burangare”.

Nyiraneza Thereze w’imyaka itatu witabye Imana, yari umwana wa kabiri akaba asize mukuru we wenyine, nyina akaba ari umupfakazi.

Umurambo w’uyu mwana wajyanywe mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe nyakuri, mu gihe hagikorwa iperereza ku cyamwishe.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

RIP,ababyeyi ntibakita kuburere bw’abana babo pe birababaje

Kaneza yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Yoooo Imana imwakire mubayo, ariko ikigaragara n’uko habayeho uburangare bw’ababyeyi. umwana w’imyaka itatu koko akijyana mubaturanye akongera akigarura!!!

Mado yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Yoooo imana imwakire disi Kandi nababyeyi buwomwana bakomere bihangane Ababyeyi muri rusange,

Muzira yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Birababaje cyane Ababyeyi barakangurirwa kuba maso

Rwihandagaza yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

birababaje rwose

kamoso yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

yooo! nukuri uwo mubyeyi yihangane kabesa

niyikiza Eric yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

Yooo pole sana kabsa Imana imwakire mubayo

Juma yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka