Umuyobozi wungirije wa Banki y’Isi yashimye ubukungu bw’u Rwanda

Nyuma y’urugendo rw’iminsi itanu yagiriraga mu Rwanda, umuyobozi wungirije ushinzwe amajyambere arambye muri Banki y’Isi, Rachel Kyte, yavuze ko yashimye icyerecyezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gushyiraho politiki ziganisha ku kuzamura ubukungu.

Kyte wasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda kuwa mbere tariki 30/01/2012, yabanje gusura imishinga banki y’isi itera nkunga ari hamwe na Minisitiri w’Intebe, abandi bayobozi batandukanye bo muri Guverinoma, abikorera ndetse n’imiryango nterankunga.

Kyte yagize ati “U Rwanda rwabaye icyitegererezo cy’iterambere mu myaka 10 ishize, kuri ubu rwubakira kuri iyo ntsinzi, rugerageza kuva mu nkunga rugana mu ishoramari, twiteguye gufasha izo mpinduka zose”.

Umuyobozi wungirije muri banki y’isi yavuze ko u Rwanda nirukomeza kureshya ishoramari ryo mu mahanga, korohereza ubufatanye bw’ibigo bya Leta n’abikorera, kwita ku bwikorezi n’ingufu ndetse n’ibikorwa remezo nta kabuza u Rwanda ruzagera ku ntego yarwo.

Bimwe mu bikorwa yabashije gusura harimo ibyo mu karere ka Gatsibo bijyanye n’ubuhinzi, ndetse n’ibya Nyagatovu birimo ibikorwa by’umuganda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka