Umuyobozi wa COTRAF arashinjwa kwanga kuva ku buyobozi manda ye yararangiye

Umuyobozi w’impuzamasindika y’abakozi izwi nka COTRAF, Dominic Bicamumpaka, arashinjwa n’abanyamuryango be kwanga kuva ku buyobozi bw’iyi sendika nyuma y’amezi abiri manda ye irangiye, nawe ubwe akemeza ko abatamushaka nta n’umwe uzi uko iyo sendika yabayeho.

Abashinja Bicamumpaka kugundira ubuyobozi bavuga ko iki kibazo cyatangiye ubwo yatangiraga kwirukana abashinzwe umutungo akabasimbuza abakozi yishakiye, nk’uko bitangazwa n’umwe muri bo witwa Francois Ntakiyimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Sendika y’inganda n’ubwubatsi.

Ntakiyimana asonanura ko ubusanzwe impuzamasendika COTRAF igizwe n’amasendika arindwi, akaba ariyo afatwa nk’abanyamuryango bayo ndetse n’ibyemezo bifatwa bigafatwa nayo, ari byo baheraho bashinja Perezida wabo kutubahiriza agakoresha abatazirimo.

Abashinja Bicamumpaka barimo Ntakiyimana bemeza ko akoresha ikimenyane ari nacyo batishimiye cyane n'ubwo yanze kuva ku buyobozi yagiyeho muri 2003.
Abashinja Bicamumpaka barimo Ntakiyimana bemeza ko akoresha ikimenyane ari nacyo batishimiye cyane n’ubwo yanze kuva ku buyobozi yagiyeho muri 2003.

Agira ati “Yirengagizaga amategeko abishaka kuko amategeko agenga abakozi agena ko gutanga akazi bikorwa n’inama nkuru ariko niwe wakitangiraga. Icyababaje abantu ni uko yashyizemo umukwe we kandi nta Sendika n’imwe abarizwaho”.

Ntakiyimana yavuze ko amasendika yose yahuye agafata icyemezo cyo kwandikira Minisitiri w’Umurimo ko Perezida wabo ari kunyuranya n’ibyanditse muri Status igenga iyo mpuzamasendika, gusa ngo ntacyo yigeze abikoraho.

Hari n’abandi bemeza ko bagiye begura muri komite kubera gukangishwa ko batazi uburyo iyo mpuzamasendika yavutse, muri abo hakaba harimo uwitwa Rusini Alexis, uhagarariye Sendika yitwa CINIC.

Nyuma yo kumenya ibirego ashinjwa, Bicamumpaka yatumije abanyamakuru mu rwego rwo kubasobanurira kuri icyo kibazo. Gusa yatunguranye yongera gusubiramo ko impuzamasendika ari nk’inzu bubatse abandi bakaba baraje bakayisanga.

Bicamumpaka hano yerekaga abanyamakuru impapuro zigaragaza uruhare yagize mu ishingwa rya COTRAF.
Bicamumpaka hano yerekaga abanyamakuru impapuro zigaragaza uruhare yagize mu ishingwa rya COTRAF.

Ati “Umuntu azajya yiyubakira inzu maze bavuge! Aya makimbirane yose aturuka ku irari, kuko umuntu arifuza ntabone, atabona akagira ishyari, sendika yatangiye mu 1985 ariko kubera Jenoside yakorewe Abatutsi n’intambara abenshi barahunze n’abandi barapfuye rero byasabye ko twongera kwiyubaka bundi bushya, ariko tudatangiriye ku bigo”.

Bicamumpaka yasabye abanyamuryango kurindira inama rusange ikazaba ariyo yemeza niba akwiye kuva ku butegetsi. Yanahakanye kandi icyenewabo ashinjywa gukoresha mu kazi avuga ko ari abatamwishimiye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

wari uzi uko ajijisha abanyarwanda aho afata abakozi bagatanga imisanzu bitanyuze muri sendika kandi akabita ko ari abanyamuryango ba cotraf kandi bitabaho. itegeko rivuga ko nta mukozi uba umunyamuryango w’impuzamasendika ahubwo sendika ifite ubuzima gatozi nizo zishyirahamwe zigakora impuzamasendika.MIFOTRA yadufasha gukosora icyo kintu kuko kiratubangamiye twe abakozi

kavamahanga yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

ibyo bavuga nibyo uwo mugabo ayoboza igitugu uwo adashaka ntashobora kugira amahoro muro COTRAF.abakozi bose yarabirukanye yewe n’abatowe n’inteko rusage bose yagiye abanyuza muryoya. njyewe nari natoye nka commissaire au compte ariko naje gutanganzwa no kumva ko yabasimbuje uko yishakira.ariko ndumva ubuyobozi nk’ubwo bwararangiye muri iki gihugu cy’u rwanda aho ugifata abakozi bagize ayo masendika avuga agize cotraf ngo n’inzu ye yiyubakiye

kavamahanga yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka