Umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko ya Israël yasuye ingoro z’umurage w’u Rwanda

Umuyobozi mukuru w’Inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Israel, Ronen Plot hamwe n’abo bari kumwe bari mu Rwanda kuva ku cyumweru tariki 12/10/2014, kuri uyu wa kabiri tariki 14/10/2014 basuye ingoro ndangamurage z’u Rwanda ziherereye mu Ntara y’Amajyepfo mu rwego rwo kwagura umubano ushingiye ku muco w’ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko rwahereye ku ngoro yo mu Rukali i Nyanza, umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko ya Israel yatambagijwe ibice byayo biyigize asobanurirwa imibereho y’abami bategetse u Rwanda rwo hambere ndetse n’inzu za cyami batuyemo muri icyo gihe.

Kuri iyi ngoro hagaragara ibice bitatu birimo inzu ya cyami, ahororerwa inka z’inyambo ndetse n’igice kirimo inzu ya kijyambere.

Umuyobozi w'inteko ishinga amategeko ya Israel akigera mu Rukali yahawe ikaze n'umuyobozi w'ingoro z'umurage w'u Rwanda, Alphonse Umuliisa.
Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko ya Israel akigera mu Rukali yahawe ikaze n’umuyobozi w’ingoro z’umurage w’u Rwanda, Alphonse Umuliisa.

Umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko ya Israel utahwemye kugaragaza amarangamutima y’ibyishimo yagiriye kuri iyi ngoro yo mu Rukali, yahise atangaza ko igihugu cye cyiyemeje kugirana umubano n’u Rwanda mu birebana n’umuco uje wiyongera ku zindi gahunda bari basanzwe bafashanyamo.

Yagize ati « U Rwanda turwigiyeho byinshi ubu natwe nitwe dutahiwe kuzabatumira tukabereka inzu ndangamateka z’iwacu mu gihugu cya Israel. Byose bizakorwa kugira ngo buri gihugu cyigire ku kindi haba mu birebana n’umuco ndetse n’izindi gahunda zitandukanye ».

Nibagera mu gihugu cya Israel ngo bazategura igikorwa cyo kumurika mu by’umuco u Rwanda na Israel bihuriyeho, nk’uko Ronen Plot yabitangaje.

Uru ruzinduko rwakomereje mu karere ka Huye gusura inzu ndangamurage yaho kugira ngo barusheho gucengerwa n’amateka y’u Rwanda rwo hambere n’ay’abanyarwanda bo muri icyo gihe.

Nibagera iwabo ngo bazategura igikorwa cyo kumurika umuco u Rwanda na Israel bihuriyeho.
Nibagera iwabo ngo bazategura igikorwa cyo kumurika umuco u Rwanda na Israel bihuriyeho.

Umuliisa Alphonse, umuyobozi mukuru w’ingoro z’umurage w’u Rwanda yavuze ko kuba abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu cy’igihangage nka Israel biyumvamo gusura u Rwanda ndetse n’ingoro ndangamateka zaho ari agaciro ku Rwanda.

Yagize ati « Mu byo bavuze byose bagiye bagaruka ku mubano bifuza kugirana n’u Rwanda muri gahunda zitandukanye. Ibi birerekana agaciro u Rwanda rufite imbere yabo ».

Umuyobozi mukuru w’inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Israel hamwe nabo bari kumwe bamaze gusura ibice bitandukanye mu Rwanda birimo ahakorera Inteko ishinga amategeko, Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali n’ahandi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka