Umuyobozi ufite imiyoborere myiza ntatererana abo ayobora - Minisitiri Musoni Protais

Umuyobozi ufite imiyoborere myiza ahora ashaka icyateza imbere abo ayobora kandi ntabatererane mu bibazo barimo; nk’uko Minisitiri Musoni Protais ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri abyemeza.

Mu muhango wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza wabaye tariki 22/01/2013 mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza, Minisitiri Musoni yasabye abayobozi kurushaho guhangana n’ibibazo by’abo bayobora.

Yanavuze ko kugira ngo umuyobozi abashe kuzuza inshingano ze uko bikwiye agomba kurangwa n’ubutwari buganisha ku mihigo, kandi agaharanira kwesa imihigo yahize.

Minisitiri Musoni Protais arasaba abayobozi kudatererana abo bayobora.
Minisitiri Musoni Protais arasaba abayobozi kudatererana abo bayobora.

Ati “Kuyobora neza ni ukuba intwari, kandi ubutwari ni ugukora ibyananiye abandi. Ubutwari bushingiye ku mihigo umuntu aba yarihaye, agahiga ko atazatererana abandi, azababera ingirakamaro kandi atazabatererana mu bibazo bazaba barimo”.

Minisitiri Musoni yanibukije abaturage ko batagomba guterera agati mu ryinyo ngo bumve ko iterambere ry’igihugu rireba abayobozi gusa.

Yavuze ko ubuyobozi buhera mu miryango, bityo buri muturage akaba asabwa ubufatanye bwe kugira ngo yiheshe agaciro kandi agaheshe umuryango we n’igihugu muri rusange.

By’umwihariko abaturage ngo bakwiye kwihatira gushyira mu bikorwa gahunda za Leta kuko zigamije iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange.

Abaturage barasabwa gufatanya n'abayobozi mu kwesa imihigo.
Abaturage barasabwa gufatanya n’abayobozi mu kwesa imihigo.

Bamwe mu batuye mu murenge wa Rukara bavuga ko bishimiye uburyo igihugu cy’u Rwanda kiyobowe kuko bikomeza gutuma abaturage bakataza mu iterambere; nk’uko Rugundana Callixte yabidutangarije.

Abaturage bavuga ko imiyoborere myiza yabagejeje kuri byinshi birimo isoko rya kijyambere rya Karubamba, amashuri yubakwa hirya no hino mu murenge wa bo, ndetse ngo bakaba bagiye no kwiyubakira ikindi kigo nderabuzima cyiyongera ku cyo bari basanganywe.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka