Umutwe wa M23 warwanyaga Leta ya Congo washyize intwaro hasi

Umutwe wa M23 warwanyaga Leta ya Congo washyize intwaro hasi kuva tariki 05/11/2013 nk’uko bigaragara mu itangazo uwo mutwe washyize ahagaragara.

Uwo mutwe watangaje ko nyuma yo gushyira intwaro hasi hagiye gukurikiraho igikorwa cyo kwambura intwaro abari abarwanyi ba wo, hagatangira ibiganiro bya politiki bizashaka ibisubizo by’ibibazo byatumye uwo mutwe uvuka.

Iryo tangazo ryasinywe n’umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa, rirasaba abasirikari bakuru muri uwo mutwe gutegura gahunda yo kwambura intwaro abari abarwanyi ba wo, ndetse hakanategurwa uburyo bwo kubasubiza mu buzima busanzwe mu buryo buzumvikanwaho na Guverinoma ya Congo.

Uyu mutwe ushyize intwaro hasi nyuma y’iminsi mike Leta ya Congo itangaje amakuru yavugaga ko yabonye intsinzi kuri M23, nyuma yo kuwimura mu birindiro bya wo ku misozi ibiri wari usigaranye mu mpera z’ukwezi gushize, nk’uko byatangajwe na Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo.

Ibaruwa yanditswe na M23 ivuga ko bashyize intwaro hasi.
Ibaruwa yanditswe na M23 ivuga ko bashyize intwaro hasi.

Ibihugu byinshi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byakiriye neza icyemezo cya M23, bivuga ko ari intambwe ikomeye iganisha ku mahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Ubu haribazwa niba ibiganiro bya politike umutwe wa M23 uvuga ugiye kugirana na Leta ya Congo bizatanga igisubizo ku buryo burambye cy’ibibazo byatumye uwo mutwe uvuka, hakanibazwa niba kizishimirwa n’impande zombi.

Nubwo umutwe wa M23 ushyize intwaro hasi, agace k’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo karacyarimo indi mitwe y’inyeshyamba kandi ihungabanya umutekano, waba uwa Congo n’uw’ibuhugu bituranye na yo.

Ibyo ngo biracyari imbogamizi ku mutekano muri ako gace, ku buryo hagikenewe imbaraga nyinshi kugira ngo haboneke amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Umuvugizi wa Leta ya Congo avuga ko igihugu cye giteganya gusinya amasezerano n’umutwe wa M23 mu minsi iri imbere, ayo masezerano akazasinyirwa i Kampala muri Uganda, ahari hamaze igihe habera ibiganiro by’amahoro byahuzaga M23 na Leta ya Congo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twisimiye igitekerezo m 23 yagize.twariduhagaritse imitima noneturaruhutse.

christophe yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka