Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 8.2% mu 2023

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari Miliyari 16.355Frw uvuye kuri Miliyari 13.720Frw mu 2022, ukaba warazamutseho 8,2% mu gihe byari biteganyijwe ko uziyongera ku gipimo cya 6.2%.

Umusaruro mbumbe w'u Rwanda wariyongereye muri 2023
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wariyongereye muri 2023

Iyi mibare yatangajwe ku wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, igaragaza ko ubuhinzi bwatanze 27% by’umusaruro mbumbe wose, inganda zitanga 22%, serivisi zitanga 44% na ho ibindi bisigaye bigira 7%.

Mu mwaka wa 2023, umusaruro mbumbe wiyongereyeho 9,2% mu gihembwe cya mbere, 6,3% mu gihembwe cya kabiri, 7,5% mu gihembwe cya gatatu, na 10% mu gihembwe cya kane. Ibi byatumye umusaruro mbumbe wiyongera ku mpuzandengo ya 8,2% ku mwaka.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yasobanuye ko ijanisha rya 6,2% Igihugu cyateganyaga byagendeye ku buryo ubukungu bw’Isi bwari bwifashe.

Yagize ati "Mu guteganya iriya mibare twarebaga impamvu nyinshi zitandukanye, zatuma umuvuduko utazamuka, cyane cyane ku mpamvu zituruka hanze, ibibera ku Isi, ibiciro bizamuka, intambara, ingendo, ubwikorezi bwo mu mazi n’ibindi. Kubera ibibazo hirya no hino byose bituma mu guteganya umuvuduko byibandwaho, ni ibyago biba bihari. Ariko icyo twishimiye ni uko umuvuduko wabaye mwinshi kurenza uko byari biteganyijwe."

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, we yagaragaje ko ingamba zashyizweho mu kuzahura ubukungu, na zo zatumye habaho impinduka zigaragara.

Mu byiciro by’ubukungu umusaruro mbumbe wiyongereye ku buryo bukurikira, aho Ubuhinzi bwazamutseho 2%, inganda zizamukaho 10% na ho serivisi zizamukaho 11%.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, kigaragaza ko mu buhinzi, umusaruro wazamuwe ahanini no kwiyongera kwa 7% k’umusaruro w’ibikomoka ku bworozi. Ku rundi ruhande ariko umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wagabanutseho 4%, bitewe n’igabanuka ry’umusaruro w’icyayi na kawa.

Na ho mu rwego rw’inganda, umusaruro wazamutse bitewe n’izamuka rya 12% ry’imirimo y’ubwubatsi ndetse n’izamuka rya 11% ry’umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye.

Muri izi nganda zitunganya ibintu twavuga umusaruro w’inganda zitunganya ibiribwa wazamutseho 14%, umusaruro w’inganda zitunganya imyambaro n’inkweto wazamutseho 20%, umusaruro w’inganda zitunganya ibikoresho bya plastike n’ibiva mu binyabutabire wazamutseho 21%.

Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana na Yusuf Murangwa wa NISR baganira n'abanayamakuru
Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana na Yusuf Murangwa wa NISR baganira n’abanayamakuru

Muri Serivisi, umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereyeho 9%, uw’amahoteri na resitora 18%, uwa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho 35%, uw’ibikorwa by’ubwikorezi uzamukaho 13%, aho ubwikorezi bwo mu kirere bwiyongereyeho 29% naho ubwikorezi bwo kubutaka bwiyongeraho 9%.

Ku rundi ruhande, imirimo y’ubuyobozi rusange yiyongereyeho 11%, uburezi buzamukaho 18% naho umusaruro wa serivisi z’ubuvuzi ugabanukaho 1%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka