Umusanzu n’umuganda byatumye biyubakira ikiraro kibakiza ibyago
Abaturage bo mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera bakusanyije umusanzu bakora n’umuganda biyubakira ikiraro cyabatezaga ibyago.
Icyo kiraro kiri mu kagari ka Kidakama, ku mukoki ufite metero zigera kuri eshanu z’ubujyakuzimu, unyuramo umuvu w’amazi aturuka mu birunga. Cyubakishije isima n’imbaho aho cyubatse hari hasanzwe ikiraro cy’ibiti bibiri gusa.
Nubwo ngo mbere nta muntu wari wakaguye muri uwo mukoki, ngo isaha n’isaha yari kuzagwamo akabura ubuzima cyangwa agakomereka bikomeye. Icyo kiraro gishya cyubatse kuri uwo mukoki, cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshashatu n’ibihumbi 300.
Ayo mafaranga yose yaturutse mu musanzu w’amafaranga y’u Rwanda abanyagahunga bakusanyije n’umuganda rusange bagiye bakora.
Nyirabahizi Venancie utuye muri uyu murenge avuga ko icyo kiraro kitarubakwa bahanyuraga badatekanye, bafite ubwoba ko bashobora kugwa mu mukoki. Avuga ko ariko ubu byabanejeje kuba biyujurije ikiraro kuko bagiye kujya bahanyura batekanye.
Agira ati “Twaragikoze (ikiraro)…twumva ko twakoze neza!”
Niyoyita Potien yungamo avuga ko icyo kiraro kitari nyabagenwa ariko baza kwigira inama yo kubagiramo uruhare.
Ati “Nta muntu wahacaga! Abana barahageraga ugasanga bashaka no kugwamo…ubuyobozi buratubwira buti ‘kugira ngo iki kiraro kizabe kizima twakagombye gufatanya namwe mukakiyubakira.”
Avuga ko usibye kuba kinyuraho abanyamaguru, ngo kinanyuraho imodoka zijya gutwara umusaruro w’ibihingwa bitandukanye, ziwujyaja ku isoko. Mbere icyo kiraro kitarubakwa ngo imodoka zaburaga aho zinyura, umusaruro ukagera ko isoko bigoranye.
Iki kiraro cyanatumye umurenge wa Gahunga uba uwa kane mu gihugu mu bijyanye n’ibikorwa by’umuganda. Uyu murenge wabaye uwa mbere mu ntara y’amajyaruguru. Wahaye “Certificate” y’ishimwe ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.
Mugire Esther, umukozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ubwo yashyikirizaga abanyagahunga iryo shimwe, tariki ya 26 Nzeli 2015, yarabashimiye. Ariko anabasaba gukomeza gukora kurushaho kugira ngo bazaze ku mwanya wa mbere mu Rwanda.
Ati “Mugomba no guharanira kuba aba mbere. Turifuza ko umwaka utaha (2016), ku rwego rw’igihugu, tuzaba turi hano twaje kwishimira ibindi bikorwa muzaba mwagezeho.”
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikigali natwe twisubireho kuko ahandi umuganda bigeze kure, usanga i kigali iyo hari umuganda aribwo abantu barara mutubari ati ejo numuganda ngo bazaryama. ibyo leta izabifatire ingamba
uwashyizeho umuganda yabitekereje neza kabisa urebye ibikorwa abaturage bakora byakagombye gutwara leta amafaranga menshi ,ntacyo wabigereranya. nitwiyubakire urwatubyaye
u rwanda ruzubakwa namaboko yabana barwo. nitwiyubakire urwatubyaye kuko ntabandi bashobora kuzaza ngo batwubakire