Umuryango wa Pasiteri Ezra Mpyisi wasabye Bibiliya mu mwanya w’indabo zo kumuherekeza

Mu gitaramo cyo gusezera bwa nyuma kuri Pasiteri Ezra Mpyisi, cyakozwe ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, umuhungu we Gerald Mpyisi yashimangiye ko batifuza abaherekeza umubyeyi we bitwaje indabo, ahubwo ko bazisimbuza Bibiliya zo guha abantu.

Pasiteri Mpyisi yasezeweho bwa nyuma mbere yo gushyingurwa kuri iki Cyumweru
Pasiteri Mpyisi yasezeweho bwa nyuma mbere yo gushyingurwa kuri iki Cyumweru

Muri iki gitaramo, abakomoka kuri Pasiteri Mpyisi hamwe n’inshuti z’imiryango n’abo basenganaga mu Itorero ry’Abadivantisiti, bibutse umurage abasigiye, nk’imvugo yise ’guteka Bibiliya’, ndetse no kuba mu minsi ye ya nyuma yararanzwe no gutanga ibi bitabo by’Ijambo ry’Imana.

Gerald Mpyisi avuga ko umubyeyi we yabonye ageze ku musozo w’ubuzima bwe, akamutegeka kuzaherekezwa n’abantu bitwaje Bibiliya mu mwanya w’indabo, ariko abonye yongerewe iminsi mike yo kubaho, na we abasha gutanga Bibiliya zigera ku 1,300.

Mpyisi wa Mpyisi akomeza avuga ko ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu, yari amaze kwakira amafaranga yo kugura Bibiliya zirenga 800, hakiyongeraho n’izigera ku 102 zatanzwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, uri mu bagiye mu gitaramo cyo kwibuka ubuzima bwa nyakwigendera.

Agira ati "Igihe twari dutangiye ikiriyo, turimo tuganira ku byo tugomba gukora, turavuga tuti ’ziriya ndabyo bazana, ko ururabyo rwa make ari ibihumbi 10Frw-20Frw, twasabye abantu ko aho kuzana indabyo bazana Bibiliya!"

Bamwe mu bana ba Mpyisi hamwe n'abakazana mu gitaramo cyo kumusezeraho cyabaye ku wa Gatandatu
Bamwe mu bana ba Mpyisi hamwe n’abakazana mu gitaramo cyo kumusezeraho cyabaye ku wa Gatandatu

Gerald Mpyisi avuga ko aho yari yicaye mu gitaramo hari n’abari batangiye kumuzanira Bibiliya, ndetse ko bagiye gushinga Umuryango wiswe ‘Pastor Mpyisi Bible Foundation’ wo kujya ushakira abantu Bibiliya.

Pasiteri Mpyisi witabye Imana ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 afite imyaka 102 y’ubukure, yari umuvugabutumwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ariko akaba yaranakoreye u Rwanda kuva ku ngoma z’Abami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa.

Ku bijyanye n’umurimo w’Ivugabutumwa, Pasitoro Nkinzingabo Jacques ukorera mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi i Kibungo, avuga ko azibukira Mpyisi ku ijambo ryitwa ’guteka Bibiliya’.

Iri jambo ngo yarisobanuraga avuga ko umuntu wese ugiye kwigisha Bibiliya akwiye kubanza kubitekerezaho neza, kandi agatunga amagambo yayo mu bwonko bwe.

Ku bijyanye no gukorera Igihugu, Pasiteri Ezra Mpyisi yibukirwa ku kuba yarabaye mu Nama Nkuru y’Igihugu ku Ngoma ya Mutara III Rudahigwa no ku ya Kigeli Ndahindurwa, ndetse akaba yarabaye n’Umujyanama wa hafi w’abo bami bombi.

Pasiteri Mpyisi yari umwe mu bagize kandi bashinze Umuryango utari uwa Leta witwa Inteko Izirikana, washinzwe n’Abanyarwanda b’inararibonye mu mwaka wa 1997.

Mu bikorwa bikomeye Mpyisi yakoze mu myaka ye ya nyuma, ni ukuba yaragiye muri Amerika kuzana umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, watanze muri 2016 (aguye ishyanga).

Ku bijyanye n’umuryango wa Ezra Mpyisi, ni uko yashyingiwe mu 1944, akaba yarabyaye abana 8 harimo abahungu 7 n’umukobwa 1, yari ageze ku buzukuru 15 n’abuzukuruza 2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka