Umurinzi w’Igihango Karamaga warokoye Abatutsi muri Jenoside aragira inama urubyiruko

Karamaga Thadée, avuga ko indangagaciro y’ubumuntu no kwitangira abandi, ziri mu bikenewe nk’impamba yafasha urubyiruko mu rugendo rurimo rwo gusigasira ibyo Igihugu cyagezeho, mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Karamaga yasabye urubyiruko gushyira imbere ubumuntu, urukundo no kutavangura
Karamaga yasabye urubyiruko gushyira imbere ubumuntu, urukundo no kutavangura

Uyu mugabo w’imyaka 69, akaba n’umwe mu barinzi b’Igihango, ahamya ko izo ndangagaciro ziri mu z’ingenzi zatumye abasha guhisha umurambo w’uwari Minisitiri w’Intebe, Agatha Uwiringiyimana no kugira uruhare mu guhisha bamwe mu Batutsi bakabasha kurokoka.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye Karamaga ari umusirikare ufite ipeti rya Kaporali, mu ngabo zo ku butegetsi bwa Habyarimana, akaba yakoraga mu Kigo cya gisirikari cya Kanombe, abarizwa mu mutwe w’ingabo wari ushinzwe inyubako za gisirikari witwaga ‘Batiment militaire’, akabifatanya no kuyobora itsinda ryari rishinzwe gushyingura abasirikare babaga baguye ku rugamba n’abapfaga mu bundi buryo.

Mu buhamya bwe yibuka neza ko ubwo uwari Minisitiri w’Intebe Agatha Uwiringiyimana, yari amaze kwicwa tariki 7 Mata 1994, umurambo we bawumuzaniye ngo ahite awushyingura byihuse.

Yagize ati “Bakimara kwica Agatha Uwiringiyimana, banzaniye umurambo we n’uw’umugabo we bayishyize muri ambulance, Majoro Ntibihora Augustin wari ushinzwe operasiyo muri zone ya Kigali-Kanombe akaba yari no mu bari bankuriye, antegeka ko mpita mushyingura byihuse”.

Ati “Umugabo we nahise njya kumushyingura mu irimbi rya gisirikare, ariko Agatha sinahita mushyingura. Bari bamwishe urupfu rubi bazana umurambo agaragara uko yavutse, mfata amashuka n’ibiringiti mu byo twifashishaga mu gushyingura abasirikare, ndawufubika ndambika mu isanduku nyisunikira munsi y’indi mirambo yari muri morgue y’abasirikari bari bapfuye”.

Nyuma y’ibyo, Karamaga yaje kubazwa n’uwari wamuhaye amabwiriza yo gushyingura Agatha ko yabikoze, abimwemerera atazuyaje ko yamushyinguye.

Uyu mugabo yakomeje gukora akazi yari ashinzwe ko gutarura imirambo y’abasirikari kugira ngo ishyingurwe. Muri uko kuyikura hirya no hino, ni nabwo yagendaga abona Abatutsi babaga bakiri bazima barimo n’impinja zabaga zonka imirambo y’ababyeyi babo, babaga baramaze kwicwa; yabageraho akabafata akajya kubahisha, aho yatekerezaga ko bo byibura bashobora kugira amahirwe yo kurokoka.

Ati “Hari abana babiri nasanze barimo bonka ababyeyi babo batazi ko bishwe, kuko bari batoya cyane, nyuma ngenda mbona n’abandi baje kugera muri 15 biciwe ababyeyi nagiye njyana iwanjye kubahisha. Ntibyari byoroshye guca mu rihumye abandi basirikare barimo n’aba GP bahigaga bukware Abatutsi, ariko Imana yaranshoboje abo bana, hamwe n’umuryango w’abantu 5 twari duturanye bahigwaga, ndetse n’abandi bantu 19 nari narakuye i Murambi mbasha kubahisha iwanjye”.

Karamaga avuga ko Politiki y’urwango rw’indengakamere ingabo zari ku butegetsi zari zarimitse, itagaragaye gusa mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa mu 1994, kuko na mbere yaho yaba mu ntambara zabaga zihanganyemo na RPF-Inkotanyi byigaragazaga; ndetse ngo byageze aho bamwe na bamwe mu ngabo zibarirwa mu bihumbi 4 zabaga mu Kigo cy’i Kanombe, zitangira kubona ko ari ngombwa ko Ingabo za RPF Inkotanyi zaza zigatabara Igihugu n’ubwo batari bafite aho babivugira.

Uko Jenoside yakomezaga gushyirwa mu bikorwa n’interahamwe zifatanyije n’ingabo za Habyarimana, ni na ko igitutu cyari kiziriho cy’Ingabo za RPF-Inkotanyi zakotaniraga guhagarika Jenoside yari ikomeje guhitana umubare munini w’Abatutsi.

Umunsi umwe Karamaga yigiriye inama yo kwiyunga kuri izo ngabo ngo afatanye na zo urugamba rwo kuyihagarika, ariko aza kwibuka ko Abatutsi yahishe iwe nta wundi wagombaga kubitaho ngo baticwa, bituma yisubiraho kuri uwo mugambi, ngo batabifata mu isura yo kubatererana.

Ingabo za RPF-Inkotanyi zageze aho zisatira ikigo cya gisirikara cya Kanombe, Karamaga wabonaga ko bitari bigishoboka ko ahaguma kuko imbaraga z’abasirikari bagenzi be zari zamaze kuba nkeya, ngo yafashe imfunguzo z’aho yari yarahishe umurambo wa Agatha Uwiringiyimana muri morgue, isanduku warimo ayandikaho amazina ya nyakwigendera akoresheje ikaramu, kuko ngo yatekerezaga ko byibura zazawubona zikamenya uwo ari we, zikamushyingura mu cyubahiro kimukwiriye, nk’umuntu wari waraharaniye ukuri akanamagana politiki y’amacakubiri ari nabyo yazize.

Ati “Nkimara kubikora uko navuye mu kigo byihuse njya mu rugo n’imodoka nakoreshaga ifite kariseri, Abatutsi nari narahishe mbapakiramo, mbahungishiriza i Gitarama, tuhava dukomezanya muri Congo Kinshasa (Zaire y’icyo gihe), aho njye n’umugore wanjye twakomeje kubitaho mu buzima butari bworoshye, dore ko abenshi muri bo bari batoya”.

Nyuma yo kubatahukana mu Rwanda no gukomeza urugendo rwo kubarera, barakuze bubaka ingo, aho ubu abadafite akazi mu nzego za Leta bagafite mu z’abikorera, abandi babaye ba rwiyemezamirimo hakaba n’abiga mu bihugu by’amahanga.

Ubuhamya bw’urugendo yabayemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe yakorwaga ndetse na nyuma yayo, Karamaga yabugarutseho mu biganiro byiswe ‘Rubyiruko Menya Amateka’, byateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), biheruka kubera mu Karere ka Musanze, bigahuza urubyiruko rusaga 500 rwo mu Ntara y’Amajyaruguru, rukavuga ko bungutse isomo ryo kwibonamo Ubunyarwanda kuruta ibindi byose.

Rugamba Egide agira ati “Ni umurage mwiza tugiye gufatiraho urugero mu kudufasha kwibonamo Ubunyarwanda kurusha gushyira imbere amoko yoretse Igihugu cyacu. Icyo nungutse cy’ingenzi ni ukugira ubutwari bwo kudashyigikira ikibi, kuko nk’uko yabitubwiye byamufashije kurengera bamwe mu bahigwaga kugeza ubu bakaba bakiriho bariyubatse. Uku kubyiyubakamo nk’urubyiruko nasanze natwe bizadufasha gukora cyane, dutere imbere n’Igihugu cyacu kirusheho gutekana”.

Urubyiruko ruvuga ko ubuhamya bwa Karamaga ari icyitegererezo mu rugamba rurimo rwo gukumira ikibi
Urubyiruko ruvuga ko ubuhamya bwa Karamaga ari icyitegererezo mu rugamba rurimo rwo gukumira ikibi

Karamaga Thadée kuri ubu atuye mu Kagari ka Nkumba, Umurenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, arubatse, afite abana 21 ubariyemo abo yarokoye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Asanga amahirwe urubyiruko rufite ubu yo kuba rukomeje gukurira mu gihugu gitekanye kandi giha abantu bose amahirwe angana, rudakwiye kuyarangarana.

Ibi ariko ngo bizarushaho kuramba mu gihe urubyiruko rwashyira imbere ubumuntu, urukundo, kutavangura no guharanira kuburizamo ikintu cyose cyasubiza inyuma Abanyarwanda.

Ni umwe mu barinzi b’igihango washimiwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku bw’ibikorwa yakoze by’indashyikirwa byamuranze, bifatwa nk’icyitegererezo ku bandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka