Umunsi w’umugore wo mu cyaro wahariwe ubukangurambaga no kumuremera

Ministeri ishinzwe Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), itangaza ko umunsi wahariwe umugore wo mu cyaro witegura kwizihizwa uzaba uw’ubukangurambaga no kumuremera.

MIGEPROF n’inzego ziyishamikiyeho ari zo Inama y’Igihugu y’Abagore(CNF) n’Urwego rukurikirana iyubahirizwa ry’uburinganire (GMO), bavuga ko kuba iterambere ry’Igihugu rishingiye ku bikorwa by’umugore wo mu cyaro; inzego zose zisabwa kumushyigikira.

Abayobozi muri MIGEPROF babitangaje mu kiganiro bagiranye n'abanyamakuru.
Abayobozi muri MIGEPROF babitangaje mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru.

MIGEPROF yasabye ko ku munsi wahariwe umugore wo mu cyaro uzizihirizwa mu midugudu tariki 17 Ukwakira 2015, bamwe mu bagore bo mu cyaro batishoboye bazubakirwa amazu, abandi bakazaremerwa.

Yavuze ko ariko ariko ibyo bitakuraho ko hanakorwa n’ubukangurambaga bwigisha kwizigamira, isuku, imirire inoze no kwamagana ihohoterwa.

Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi mpuzamahanga usanzwe wizihizwa tariki ya 15 Ukwakira, uzabera mu karere ka Gicumbi, ahazavugirwa imihigo itandukanye yo gufasha umugore wo mu cyaro.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Umulisa Henriette yagize ati "Uteje imbere umugore, aba ateje imbere urugo ndetse n’isi yose muri rusange; ariko haracyari ibibazo by’isuku nke, imirire mibi, ubukene; tuzakomeza gufasha abagore kubona igishoro, ariko no kwigisha birakenewe cyane."

Inama y’Igihugu y’abagore yashyize ku rutonde ibigomba kwitabwaho ku munsi w’umugore wo mu cyaro, birimo kuzahemba abagore 30 bahagarariye buri karere mu kuba barabashije kwiteza imbere, kuremera abakennye harimo kubakira byibuze umuryango umwe muri buri kagari, ndetse n’ubukangurambaga buzakorwa ku ngingo zinyuranye.

Imibare igaragaza ko abagore bakeneye ubufasha bwihutirwa kugira ngo bashobore kuzamura ingo zabo, bagera kuri 24%. Ngo nta mafaranga y’igishoro Leta ifite yo guha abagore bakennye, ariko ngo ibatangira ingwate ya 75%, ikanasaba amabanki kubaha inguzanyo yabafasha gutangiza imishinga.

Kuba ubukungu bw’Igihugu ngo burimo kuzamuka ku kigero cya 7.6% muri uyu mwaka, aho ubuhinzi bufitemo uruhare rwa 33%, byose ngo Leta irabikesha amaboko y’umugore wo mu cyaro, nk’uko MIGEPROF na CNF bamushimira.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka