Umujyi wa Kigali watangiye gusana imihanda ishaje

Ubuyobozi bw’Umujyiwa Kigali, kuri uyu wa 23 Nzeri 2015 bwatangije gahunda yogusana imihanda ishaje mu rwego rwo kongera isuku mu mujyi no kuwuha isura nziza.

Iki gikorwa cyatangiriye ku muhanda utangirira kuri Hoteli Serena ukanyura imbere y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali ukagera ku nyubako izwi nka“Centenary House”.

Umuhanda bahereyeho mu gusana imihanda yo mu Mujyi wa Kigali wangiritse.
Umuhanda bahereyeho mu gusana imihanda yo mu Mujyi wa Kigali wangiritse.

Uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometer imwe na metero ijana (1,1km), urimo gusanwa na sosiyeti nyarwanda y’ubwubatsi yitwa NPD-COTRACO.

Biteganijwe ko ibikorwa byo kuwusana bizarangira mu gihe cy’amezi abiri bikazatwara amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri milyari imwe n’igice.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari imihanda myinshi ikeneye gusanwa, ariko bahisemo gutangirira ku muhanda unyura imbere ya Hoteli Serena na Hoteli Marriott n’izindi nyubako.

Ruben Ahimbishibwe, Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa Remezo, agira ati “Ibikorwa byose bigira aho bitangirira, twahisemo guhera kuri uyu muhanda unyura imbere ya Hoteli Serena nk’imwe mu mahoteli yakira inama mpuzamahanga nyinshi mu rwego rwo kugaragaza isura nziza y’Umujyi wa Kigali no kongera isuku yawo.”

Ruben yongeraho ko uko ubushobozi buzagenda buboneka ari na ko bazakomeza gusana n’indi imihinda yo mu Mujyi wa Kigali. Aha yavuze ko indi mihanda y’ahitwa muri “Quartier Commercial” na yo izahita isanwa uko ingengo y’imari izagenda iboneka.

Umuhanda urimo gusanwa.
Umuhanda urimo gusanwa.

Yakomeje avuga nyuma yo gusana umuhanda unyura imbere ya Serena Hotel bazakomeza basana n’indi mihanda uko ubushobozi buzagenda buboneka. Iyi mihanda irimo gusanwa hakoreshejwe amafaranga ava mu isanduku ya Leta.

Abakoresha umuhanda unyura imbere ya Hoteli Serena na bo bishimiye isanwa ryawo,nk’uko TwamuhoranyeValensi, utwara abagenzi kuri moto yabi dutangarije.

Yagize ati “ Iyi mihanda using abarayubatse basondeka ikagenda icikamo ibinogo, iyo rero bayisannye nk’uku biradufasha”.

Mu mafoto igice kigiye gusanirwa umuhanda

Uwingabire Médiatrice

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Kigali umugi wacu ugombagusa neza cyaneko ariwomujyi w’urwanda
gusa numuhanda uva kibagabaga werekeza kimironko nawo ukwiye gusanurwa murakoze

tuyisenge patrice yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Nibyizacyane kuvugurura umuryi wacu. Hankigihe umuntu abarimumodoka ikagenda icundagura umuntu bitewe nimihanda mibi sinomumuryi gusa nomunkengero zujyi

uwase gakuru yanditse ku itariki ya: 27-09-2015  →  Musubize

erega nimwitonde gato murebe ngo umugi wa Kigali uraba New York

Kaneza yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Abantu bagombakumenyako umugi wa kigali ugomba gusaneza cyane rose.

Hakizimana Theophile yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Nibyizacyane.

Hakizimana Theophile yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Sha ntako Reta itagira koko, finally n’iyi mihanda igiye guykorwa pe,ahubwo njya ndeba mubindi bihugu by’afrika ukuntu imihanda idakorwa, natekereza ukuntu u Rwanda hose irimo irakorwa kandi nta na petrol dufite...burya ubuyobozi bwoza si ikintu mwabantu mwe....muzajye mutemebera murebe uko ahandi byifshe...muzamneya ko mwe mur mu Rwanda mwasubijwe pe, ubwo buyobozi uwabubaha indi mya nka 20 u Rwanda rwasezera kubukene...

Sam Soza yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

gusana cg se kubaka ibikorwaremezo mu Rwanda byitaweho kuko nubundi ibihugu byateye imbere biba bifite ibi bikorwa remezo bigezweho

nduwumwe yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Iyi mihanda yo kubwa habyara wagirango hanyuragamo ibimodoka byi intambara byajyaga camp kigali!yari yarangiritse cyanee,nibyiza kuba igiye kuvugururwa

patrick yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Isuku y umujyi niyingiye kabisa, imodoka zacy zigiye kujya zigenda neza maze ntizinahangirikire kuko imihnanda yo mu mujyi yarishaje kabisa

alexandre yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Aho kabisa kuko byari bikabije mu mugi rwa gati kuko byari ibinogo gusaa gusa, ahubwo nukuyisenya bakubaka imishya kuko niyo bahomye nabwo usanga atari byiza

claudio r yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka