Umujyi wa Kigali ufitiye Bisi nshyashya abifuza gukora akazi ko gutwara abantu

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangarije abifuza gushora imari mu gutwara abantu, ko bubafitiye bisi nshya zigurishwa zo mu bwoko bwa Yutong ZK6106HG.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, rivuga ko abifuza izo bisi bashobora kujya ku biro by’uyu Mujyi gusaba inyandiko ikubiyemo ibisabwa, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko umunsi ntarengwa wo gutanga inyandiko isaba kugura izo bisi ari ku wa 22 Werurwe 2024, bitarenze saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Umujyi wa Kigali ukomeza wibutsa abashoramari babyifuza ko hari amahirwe mu gutwara abantu, ubishoboye akaba yajya gusaba uburenganzira mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA.

Iri tangazo riragaragaza ko Umujyi wa Kigali ukomeje gushaka ibisubizo by’ikibazo cyo gutwara abantu muri uyu mujyi kimaze iminsi cyinubirwa n’abatari bake bakunze kugaragaza ko hari imodoka nke zitwara abagenzi. Icyakora muri iyi minsi bigaragara ko zigenda ziyongera, abagenzi bakaba basaba ko hanozwa n’uburyo bwo kubatwara kuko bapakirwa ari benshi mu modoka.

Kigali Today iracyagerageza kuvugana n’abo mu nzego zibifite mu nshingano kugira ngo basobanure byinshi byibazwa kuri izi modoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka