Umujyi wa Kigali:Ikibazo cy’amazi mu mezi icyenda kirakemuka

Uruganda rushya rw’amazi rwubakwa mu Nzove ndetse no kongerera ubushobozi urwari ruhasanzwe bigiye gukemura burundu ikibazo cy’amazi mu mujyi wa Kigali.

Umujyi wa Kigali wakeneraga m3 110.000 ku munsi z’amazi ariko ukabona m3 65.000n kuri ubu uruganda rwa Nzove rugiye kuzajya rutanga angana na m3 120.000 rumaze kuzura.

Umuyobozi wa WASAC asobanura uko uruganda rushya rwa Nzove ruzakora
Umuyobozi wa WASAC asobanura uko uruganda rushya rwa Nzove ruzakora

Kuri uyu wa mbere taliki 16 Ugushyingo 2015, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasuye uruganda rw’amazi rwa Nzove na Kimisagara mu rwego rwo kureba aho imirimo igeze yo kubaka uruganda rushya.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James, avuga ko imirimo igenda neza kandi ko irimo kwihutishwa kugira ngo ikibazo cy’amazi gikemuke.

Yagize ati" Byinshi mu byari bikenewe bimaze gukorwa ku buryo mu mezi abiri icyiciro cya mbere cy’ibi bikorwa kizaba kirangiye kandi kikazongera amazi Umujyi wa Kigali usanzwe ukoresha ku buryo bugaragara".

Uruganda rw'amazi rwa Nzove rusanzwe rugiye kongererwa ubushobozi
Uruganda rw’amazi rwa Nzove rusanzwe rugiye kongererwa ubushobozi

Akomeza avuga ko igice cya kabiri na cyo kizihutishwa ndetse n’indi mishinga irimo gukorwa kugira ngo ntihazongere kugira utaka ikibazo cy’amazi mu gihe gito kiri imbere, ati abanyamujyi bashonje bahishiwe.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC), Sano James, avuga ko Umujyi wa Kigali ukenera amazi angana na m3 110.000 ku munsi ariko ngo biteguye kuyarenza.

Abayobozi bavuga ko mu mezi 9 ari imbere ikibazo cy'amazi kizaba cyakemutse burundu mu Mujyi wa Kigali
Abayobozi bavuga ko mu mezi 9 ari imbere ikibazo cy’amazi kizaba cyakemutse burundu mu Mujyi wa Kigali

Sano ati"Kugeza ubu Umujyi wa Kigali wabonaga amazi angana na m3 65.000 gusa ku munsi none igice cya mbere cy’uwu mushinga turimo gukora kizarangirana n’uyu mwaka wa 2015, kizasiga abaye m3 90.000".

Yongeraho ko igice cya kabiri cy’uyu mushinga kizarangira mu mezi icyenda kizasiga Umujyi wa Kigali ubona amazi angana na m3 120.000 ku munsi, bikazaba birenze ayakenewe ku buryo ngo bazahita bajya mu yindi mishinga y’amazi iri hirya no hino mu gihugu.

Uruganda rushya rw’amazi rurimo kubakwa mu Nzove, umurenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge ruzakoresha amazi ya Nyabarongo mu gihe urwari rusanzwe rwakoreshaga aturuka mu butaka.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

icyo kibazo cy’amazi cyari gihangayikishije ariko ubwo cyahagurukiwe ibintu biri kugenda neza

Aman yanditse ku itariki ya: 17-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka