Umujyi wa Gicumbi uratera imbere umunsi ku wundi (Amafoto)

Gicumbi ni umwe mu mijyi y’u Rwanda igenda itera imbere, bikagaragazwa n’inyubako ndende zizamurwa muri uwo mujyi, no mu bindi bikorwa remezo birimo imihanda.

Ni Umujyi ufatwa nk’uwa kabiri mu Ntara y’Amajyaruguru, inyuma y’umujyi wa Musanze. Igice kinini cy’umujyi wa Gicumbi cyubatse mu Murenge wa Byumba, hakaba n’ibindi bice bitandukanye by’umujyi byubatse mu yindi mirenge irimo Kaniga.

Ingoro Ndangamateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda yubatse ku Mulindi w’Intwari, ni kimwe mu byongera abantu mu mujyi wa Gicumbi bitewe n’Ubukerarugendo bukorwa n’abaza gusura iyo ngoro, aho usanga indake Perezida Paul Kagame yubakiwe mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Umunyamakuru wa Kigali Today yagaragaje uburyo umujyi wa Gicumbi ukomeje kugenda utera imbere, yifashishije amafoto ya zimwe mu nyubako zigenda zizamurwa muri uwo mujyi, imihanda ya kaburimbo yubakwa, n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.

Umujyi wa Gicumbi na wo watangiye gahunda ya Car free zone
Umujyi wa Gicumbi na wo watangiye gahunda ya Car free zone
Uwera Parfaite, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Gicumbi, akorana siporo n'abana
Uwera Parfaite, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, akorana siporo n’abana
Mu Karere ka Gicumbi hari amashuri atandukanye yigisha ikoranabuhanga
Mu Karere ka Gicumbi hari amashuri atandukanye yigisha ikoranabuhanga
Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kaniga ni kimwe mu bikorwa remezo by'ingirakamaro byo mu Karere ka Gicumbi
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kaniga ni kimwe mu bikorwa remezo by’ingirakamaro byo mu Karere ka Gicumbi
Kaminuza ya UTAB ni kimwe mu bikorwa remezo bigize Umujyi wa Gicumbi
Kaminuza ya UTAB ni kimwe mu bikorwa remezo bigize Umujyi wa Gicumbi
Muri karitsiye zitandukanye mu mujyi wa Gicumbi hari kuzamurwa inyubako zijyanye n'icyerekezo
Muri karitsiye zitandukanye mu mujyi wa Gicumbi hari kuzamurwa inyubako zijyanye n’icyerekezo
Inyubako z'Akarere ka Gicumbi
Inyubako z’Akarere ka Gicumbi
Isiganwa ry'amagare ni umwe mu mikino ikundwa n'Abanyagicumbi
Isiganwa ry’amagare ni umwe mu mikino ikundwa n’Abanyagicumbi
Imihanda ni kimwe mu bituma umujyi wa Gicumbi usa neza
Imihanda ni kimwe mu bituma umujyi wa Gicumbi usa neza
Imihanda n'inyubako ndende birimo kwiyongera mu mujyi wa Gicumbi
Imihanda n’inyubako ndende birimo kwiyongera mu mujyi wa Gicumbi
Gicumbi ifite ibigo nderabuzima by'icyitegererezo
Gicumbi ifite ibigo nderabuzima by’icyitegererezo
Ibitaro bya Byumba
Ibitaro bya Byumba
Barishimira imihanda ikomeje kubakwa muri uwo mujyi
Barishimira imihanda ikomeje kubakwa muri uwo mujyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka