Umuhora wo hagati uturuka Dar es Salam wongeye guhagurukirwa

Abagize Urwego rwa Central Corridor Transit Transport Facilitation Agency (CCTTFA) uhuriweho n’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, basubukuye ibikorwa bigamije guteza imbere uwo muhora, kuva kuri wa 27-28 Nyakanga 2015.

Inama ya CCTTFA ibera i Kigali, ihuje abava mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Burundi, Kongo-Kinshasa, bifashijwe na Tanzania (nyir’icyambu cya Dar es Salam), nyuma y’uko rushyizweho mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muhora wo hagati uva ku cyambu cya Dar es Salam.

Abayobozi b'amatsinda agize urwego CCTTFA yo mu bihugu bikoresha umuhora wo hagati (Central Corridor).
Abayobozi b’amatsinda agize urwego CCTTFA yo mu bihugu bikoresha umuhora wo hagati (Central Corridor).

Iyi nama ikazatanga imyanzuro ku mishinga y’umuhora wo hagati ishoboka kwihutishwa hakurikijwe amikoro; nk’uko byatangajwe na Nathan Gashayija, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuhuzabikorwa mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC).

Umuhora wo hagati, inzira y’ibicuruzwa igerageza kuba ngufi kurusha izindi ziva ku nyanja kugera mu gace k’uburasirazuba bwa Afurika, ngo igomba kugira ibikorwaremezo bigezweho, birimo umuhanda wa gari ya moshi, ibyambu biteye neza, imihanda, ingendo zo mu kirere, ingufu, ikoranabuhanga n’ubundi buryo bwose bugamije koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane.

Abagize amatsinda ya CCTTFA mu nama ibera i Kigali, baturutse mu Rwanda, Burundi, DR Congo, Uganda na Tanzania.
Abagize amatsinda ya CCTTFA mu nama ibera i Kigali, baturutse mu Rwanda, Burundi, DR Congo, Uganda na Tanzania.

Gashayija yagize ati “Ibiganiro byo gusuzuma uburyo umuhora wo hagati watezwa imbere byongeye kubyutswa; aya matsinda yaturutse mu bihugu byo mu karere akaba azava muri iyi nama yemeje imishinga ishoboka guhita ishyirwa mu bikorwa mu buryo bworoshye.”

Ngo nta mikoro araboneka, nk’uko uyu muyobozi muri Ministeri ishinzwe Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (MINEAC), asobanura ko ari cyo kibazo gituma nta gihe ntarengwa kiratangwa, cyo kuba umuhora wo hagati waba warangije kubakwa.

Yavuze ko icyo kibazo cy’ibura ry’amafaranga ngo giteganijwe kuganirwaho n’abakuru b’ibihugu mu gihe kitaratangazwa, ariko kikazategurwa n’abaministiri bashinzwe Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, ibikorwaremezo n’ubwikorezi, mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka.

Umuhanda wa gari ya moshi uva ku cyambu cya Dar Es Salam-Isaka (Tanzania)-Kigali; Isaka-Musongati(Burundi); Isaka– Kigoma(Tanzania aho ibicuruzwa bizajya byambuka ikiyaga cya Tanganyika bigana muri Kongo); ni umwe mu mishinga isaba ingengo y’imari ihanitse itagomba gushyirwa mu bikorwa vuba, n’ubwo wavuzweho kuva kera.

Icyakora hari imishinga bigaragara ko yashoboka guhita ishyirwa mu bikorwa, nk’ikurwaho ry’inzitizi zidashingiye ku mahoro mu mihanda y’imodoka, kubaka gasutamo zihuriweho n’ibihugu bihana imbibe, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, iterambere ry’ingendo zo mu kirere n’indi idasaba amafaranga menshi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi mishinga ni myiza cyane kandi ifitiye igihugu cyacu akamaro mureke tuyihagurukire

Karenzo yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka