Umuhanda ugize umukandara wa Muhazi uri hafi gukorwa-Meya Gasana

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko umuhanda uzaba ugize umukandara w’ikiyaga cya Muhazi (Muhazi Belt), uri hafi gutangira kubakwa kuko inyigo yawo yamaze kurangira ku buryo numara gukorwa bizafasha abashoramari kubyaza umusaruro ikiyaga cya Muhazi.

Ikiyaga cya Muhazi
Ikiyaga cya Muhazi

Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu Turere tugaragaramo uduce tw’ubukerarugendo kuko uretse kuba gakora kuri Pariki y’Akagera hari n’utundi duce tuzwi mu mateka y’Igihugu.
Utwo duce ni utubindi twa Rubona, ibigabiro by’umwami ndetse n’urutare rwa Ngarama.

Gusa Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko utu duce tutari twatunganywa neza ku buryo twatangira gusurwa ariko ngo ku bufatanye na RDB tukaba tugiye gutunganywa habanza gushyirwaho ibimenyetso kugira ngo abantu bahamenye ndetse n’igishushanyo mbonera cyo guteza imbere utwo duce kikaba cyararangiye.

Ubu ngo hakaba hakurikiyeho gutunganya aho hantu kugira ngo hatangire hasurwe na bamukerarugendo.

Ati “Igishushanyo mbonera cyo guteza imbere utwo duce cyararangiye ubu igisigaye ni uko hagiye gutunganywa, utubindi twa Rubona, ibigabiro by’umwami, urutare rwa Ngarama ndetse n’umuhora utujyana kuri Pariki y’Akagera.”

Umuhora uhuza Akarere ka Gatsibo na Pariki y’Akagera uzaba ugizwe n’umuhanda wa kaburimbo kuva Rwagitima ahitwa Finance ukanyura mu Murenge wa Rwimbogo kugera Mutumba, bamukerarugendo bakazajya bahinjirira ndetse banahanyura bagaruka.

Ikindi ni uko igishushanyo mbonera cyo guteza imbere ubukerarugendo ku kiyaga cya Muhazi nacyo cyarangiye ndetse n’inyigo y’umuhanda umukandara wa Muhazi (Muhazi Belt), nayo ngo ikaba yararangiye hakaba hasigaye imirimo yo kuwubaka.

Yagize ati “Inyigo y’umuhanda wa Muhazi belt yararangiye kubera uhurirwaho n’Uturere twinshi uzakurikiranwa na RTDA ugiye no gutangira gukorwa kugira ngo abashaka gushora imari ku kiyaga cya Muhazi bakomeze kubikora.”

Ikiyaga cya Muhazi gikora ku Turere twa Gatsibo, Kayonza na Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Benshi mu bashoramari bakaba bahafite amahoteri ku buryo mu minsi y’imibyizi haba hari urujya n’uruza mu kiyaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka