Umuhanda Nyagatare-Rukomo wabonye indi nguzanyo ya miliyari 11.2

U Rwanda rwakiriye inguzanyo ya miliyoni 15 z’amadolari (USD), yatanzwe n’Ikigega cya Arabiya Sawudite gishinzwe iterambere(SFD), yo kubaka umuhanda Nyagatare-Rukomo.

Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, ni we washyize umukono ku masezerano y’iyi nkunga ibarirwa muri miliyari 11.2 y’Amanyarwanda none tariki 29/12/2015, hamwe na Eng Hassan Al-Attas, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ikigega SFD.

Ministiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb Claver Gatete ahererekanya amasezerano y'inguzanyo na Eng Hassan Al-Attas, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ikigega SFD.
Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete ahererekanya amasezerano y’inguzanyo na Eng Hassan Al-Attas, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ikigega SFD.

Ministiri Amb Gatete yashimiye SFD kuba yatanze inguzanyo izishyurwa mu gihe kingana n’imyaka 30 ku nyungu ya 1%; ndetse no kuba icyo kigega kidatera inkunga iyubakwa ry’umuhanda Rukomo-Nyagatare gusa.

Yakomeje asobanura akamaro k’umuhanda Rukomo-Nyagatare-Base urimo kubakwa ati "Muri rusange igihugu cyose kirahujwe mu buryo bwo gutwara abantu n’ibintu, aho uyu muhanda uzunganirwa n’undi wa Kagitumba-Rusumo na wo ugiye kubakwa, bikazoroshya kuzamuka k’ubukungu".

Inguzanyo yo kubaka umuhanda Nyagatare-Rukomo-Base ureshya na kilometero 124.8km, irimo gutangwa n’ibigega by’Abarabu bizatanga Miliyoni 75 USD, hamwe na Banki Nyafurika.

Ministiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko uyu muhanda uzatangira kubakwa guhera mu kwezi kwa mbere gutaha.

Nk’uko Eng. Hassan Al-Attas yabisobanuye yagize ati "Turizeza u Rwanda kuzakomeza gutanga inguzanyo no kuba abafatanyabikorwa barwo, kandi turashima uburyo igihugu kigenda kigera ku iterambere".

Imihanda ya kaburimbo ihuza Amajyaruguru y’igihugu, Iburengerazuba, Iburasirazuba, Amajyepfo ndetse n’Umujyi wa Kigali, ngo igamije koroshya ubwikorezi, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, gutanga imirimo, imikoreshereze y’igihe no kugabanya impanuka ziterwa n’imihanda mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka