Umuhanda Musanze-Gakenke wari wafunzwe n’inkangu utangiye kugendwa

Umuhanda wa kaburimbo Musanze-Gakenke wagwiriwe n’inkangu yatewe n’imvura yaguye ari nyinshi, mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, ariko hahita hakorwa ubuitabazi ku buryo ubu utangiye kugendwa.

Hitabajwe imashini zikora imihanda
Hitabajwe imashini zikora imihanda

Iyi nkangu yibasiye ahazwi nko muri Buranga, mu Mudugudu wa Bukurura Akagari ka Gahinga mu Murenge wa Nemba Akarere ka Gakenke, ikimara gufunga umuhanda byahagaritse urujya n’uruza biba ngombwa ko hitabazwa imashini zabugenewe, zitangira gukuramo ibitaka n’ibiti byari byawufunze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba, Ntezirizaza Faustin yagize ati: “Yatewe n’imvura nyinshi yaguye guhera mu masaha y’igicamunsi. Yamanukanye ubutaka buri haruguru y’umuhanda burindimukana n’ibiti biwituramo. Ariko imashini yahise ihagera ibikuramo, imodoka ziwukoresha zari zabaye zihagaze by’akanya gato, ariko ubu zatangiye kugenda”.

Inkangu yari yafunze umuhanda burundu
Inkangu yari yafunze umuhanda burundu

Ntezirizaza akomeza avuga ko muri iki gihe imvura ikomeje kugwa ari nyinshi, bigaragara ko n’ubutaka bwarasomye.

Aka gace gakunze kugwamo inkangu nyinshi mu bihe by’imvura. Abaturage baho ni nako bakomeza gukora ibishoboka mu gucukura imirwanyasuri mu misozi ikikije uyu muhanda, bigatanga agahenge, ariko iyo imvura iguye ari nyinshi biranga bikaba iby’ubusa, ku buryo babona igisubizo kirambye cyo kuhatunganya, kizasaba imbaraga zikeneye gushorwamo akayabo k’amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka