Umugore aracyakora amasaha y’ikirenga kurusha umugabo (Raporo)

Raporo y’Urwego rushinzwe kugenzura Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye (GMO), igaragaza ko umugore yateye imbere mu byiciro binyuranye by’imibereho, nubwo agihura n’imvune zo gukora amasaha y’ikirenga kurusha umugabo.

Hari igihe umugabo n'umugore biriranwa mu kazi, ariko bagera mu rugo rwabo umugore agakomereza mu yindi mirimo, umugabo we arimo yiruhukira
Hari igihe umugabo n’umugore biriranwa mu kazi, ariko bagera mu rugo rwabo umugore agakomereza mu yindi mirimo, umugabo we arimo yiruhukira

GMO yifashishije ubushakashatsi ku murimo mu Rwanda, bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare, NISR, bugaragaza ko umugore amara igihe kinini kurusha umugabo mu mirimo yo guteka no kwita ku banyantege nke mu rugo, nyuma y’uko avuye mu kazi gasanzwe yiriranywemo n’umugabo.

Iyi raporo igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2023 umugabo yamaraga amasaha hafi ane(4) mu cyumweru yita ku bana, abantu bashaje, barwaye cyangwa bafite ubumuga bo mu rugo, mu gihe umugore we yamaraga amasaha hafi umunani(8) akora iyo mirimo.

Ku bijyanye no gushaka amazi n’ibicanwa by’inkwi kuko ari zo zigikoreshwa na benshi mu Rwanda ku rugero rwa 76.1%, bigaragara ko umugabo n’umugore bafatanya bombi kubishaka ku rugero rungana.

Ku bijyanye no gushaka ubwatsi bw’amatungo, bigaragara ko umugabo amara amasaha hafi 9 mu cyumweru kuri uwo murimo, mu gihe umugore we awumaramo arenga atandatu n’igice.

Ku bijyanye no guteka no gutegura amafunguro mu rugo, bigaragara ko umugabo abimaramo amasaha 5.8 mu cyumweru, mu gihe umugore amara amasaha 11.6 mu cyumweru.

Impirimbanyi mu bijyanye n’Iterambere ry’umugore, akaba akorera Umuryango RWAMREC ukorana n’abagabo kugira ngo bagire uruhare mu buringanire n’ubwuzuzanye, Ange-Marie Yvette Nyiransabimana, ashimangira ko umugore agihura n’imvune nyinshi z’akazi kadahemberwa ko mu rugo.

Umugabo n'umugore bagirwa inama yo gufatanya imirimo ntawe uvunishije undi
Umugabo n’umugore bagirwa inama yo gufatanya imirimo ntawe uvunishije undi

Nyiransabimana ashima uburyo umugore ahagarariwe mu nzego zifata ibyemezo aho 61.3% by’abadepite ari abagore, 42.4% by’abaminisitiri ari abagore, 78% ari abayobozi bungirije b’uturere, ndetse ko 62.5% by’abayobozi b’inzego z’abikorera ari abagore.

Nyiransabimana avuga ko inyigisho n’ibiganiro bihabwa bamwe mu bagabo n’abasore bo mu Ntara y’Amajyaruguru, muri gahunda yiswe ’Bandebereho’, birimo kugaragaza isura nshya y’umugabo ufatanya n’umugore.

Nyiransabimana ati "Dutoranya umugabo ufite imyaka kuva kuri 21-40, akaba afite umugore utwite cyangwa bafitanye umwana utarengeje imyaka 5 y’amavuko, bagahura bakaganira buri cyumweru kugera ku byumweru 17, hakagenda habaho impinduka."

Ati "Ubuhamya burivugira, aho usanga umugabo avuga ibyo yakuye muri "Bandebereho", kandi ugasanga ahetse umwana we ntacyo bimutwaye, akaba yamujyana kwa muganga cyangwa ku ishuri, imibereho myiza y’umuryango usanga iri mu nshingano ze."

Gusa nta gihe RWAMREC itanga ngo iyi myumvire izabe yageze mu bagabo n’abasore bose, aho yunga mu ryavuzwe n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka ushize, ko iyi gahunda ishobora gutwara imyaka irenze 300 mu gihe buri muntu atagaragaje uruhare rwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka