Umuco w’Abanyafurika w’ubufatanye wakagombye kubyazwa umusaruro- Prof Shyaka

Ku isi ngo Abanyafurika ni bo bagikomeye ku muco w’ubufatanye ari yo mpamvu bakagobye kuwubyaza umusaruro mu rwego rwo kuyiteza imbere.

Byavugiwe mu nama yahuje amasendika nyafrika y’abakozi, abakuriye Umuryango Nyafurika w’Ubucuruzi (OATUU) n’abayobozi banyuranye aho biga ku miyoborere na demokarasi. Iyi nama irimo kubere muri Kigali Serena Hotel yatangiye kuri uyu wa 28 Ukwaki 2015, ikazamara iminsi itatu.

Prof Anastase Shyaka, Umuyobozi wa RGB, avuga ko umuco w'Abanyafurika w'ubufatanye ari ubukungu byakagombye kuzahura uyu mugabane.
Prof Anastase Shyaka, Umuyobozi wa RGB, avuga ko umuco w’Abanyafurika w’ubufatanye ari ubukungu byakagombye kuzahura uyu mugabane.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Shyaka Anastase, yavuze ko umuco w’Abanyafrika w’ubufatanye ari ubukungu.

Yagize ati "Mu muco wacu harimo gutabarana no gusangira ibyo dufite, byakabaye byiza uwo muco tunawushyize ku meza ya politike, tugasangira ibitekerezo nta wukurura yishyira mukareba ko Afrika itatera imbere".

Prof Shyaka akomeza avuga ko kudaha agaciro umuco nyafurika w’ubufatanye, ahubwo abantu bagashimishwa no kuzana mu bihugu byabo politiki z’ahandi, ari ubukoloni bukibabase bakagombye kwibatura bakabyaza umusaruro uwo mutungo bafite.

Amb Polisi Denis na we wari witabiriye ibi biganiro, avuga ko Abanyafurika bakagombye kwigira, bakanga ibitekerezo by’abakoloni.

Abanyafurika ngo bagomba kwigobotora ibitekerezo bya gikoloni baharanira kwigira.
Abanyafurika ngo bagomba kwigobotora ibitekerezo bya gikoloni baharanira kwigira.

Amb Polisi ati "Nukomeza gupfukamira "abakoloni", bazagukubita upfukamye kuko bazaba babona ko ntacyo wishoboreye kandi umuco w’Abanyafurika wo kwanga umugayo uzingiyemo ubukungu bwabateza imbere".

Akomeza avuga ko ahenshi muri Afurika ibitekerezo by’abaturage biza nyuma y’igikorwa, ari byo bituma iterambere rigenda biguruntege, ngo bikazarandurwa n’uko abo bireba bose bumvise ko ibintu ari ibyabo, bagakorera hamwe.

Umwe mu bari muri iyi nama uturuka mu gihugu cya Côte d’Ivoire, yavuze ko urugero rwiza rw’umuco w’ubufatanye, ibindi bihugu byakagombye kururebera k’u Rwanda.

Ibi ngo akabivuga ashingiye ku bibazo bikomeye rumaze igihe gito ruvuyemo, none ubu ngo ni igihugu gifite abaturage bafatanye urunana, gifite gahunda, gifite isuku.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka