Ukwezi kw’imiyoborere mu mirenge gutegerejwemo ibisubizo
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) kirizera ko mu kwezi kw’imiyoborere kugiye gutangira, kuzarangira byinshi mu bibazo by’abaturage byaburiwe ibisubizo bikemutse.
Uku kwezi kuzatangira kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ugushyingo 2015, aho kuzabera mu mirenge yose igize u Rwanda, nk’uko umuyobozi wa RGB Prof. Shyaka Anastase, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 19 Ugushyingo 2015.
Yagize ati “Mu kwezi kw’imiyoborere hajyaga haba imurikabikorwa ku rwego rw’akarere ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage. None guhera kuri iri rizatangira ejo, byose bizajya bibera mu mirenge yose uko ari 416.
Icyo twifuza n’uko ibibazo by’abaturage bikemuka ku gipimo kiri hejuru, cyane ko iki gikorwa kigiye kubera ku rwego rubegereye.”
Umukozi mu ishami ry’imiyoborere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Murinda Charles, yavuze ko ikibazo cy’imanza zigorana kurangizwa na cyo kiri mu byo bazitaho muri iki cyumweru.
Ati “Irangizwa ry’imanza ryajyaga ritinda kubera ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, ari nabo barangiza nyinshi batagiraga inyoroshyangendo none ubu ngo hashyizweho amafaranga mu ngengo y’imali y’akarere azajya abafasha muri iki gikorwa.”
Yavuze ko muri iki cyumweru cy’imiyoborere bazanareba urwego irangizwa ry’imanza rigezeho kuva aba bahesha b’inkiko batari ab’umwuga bahabwa uburyo bwo kugenga ndetse niba hari izindi nzitizi bahura nazo.
Kuva mu 2011, ukwezi kw’imiyoborere kwajyaga kuba rimwe mu mwaka none guhera muri 2015 kuzajya kuba kabiri mu mwaka. Ukwaherukaga muri Werurwe kwakemuye 70% by’ibibazo 3000 byari byatanzwe, nk’uko RGB ibivuga.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Minaloc nibanze irangize urubanza yatsinzwemo n’umunyamakuru wari Consultant wa Project ya world bank waytsinze mu rukiko rw’ikirenga. Biratangaje kuba uwitwa logan NDAHIRO afatanyije n’uwitwa Sylvere Bisamaza, bararitsize bakavuga ko aho kugirango yishyurwe bazamugerekaho ibyaha by’uko ari umwanzi w’igihugu.
Nabyumvise babiganira ndumirwa, ubwo yari yaje kubaza uwtwa Kayiranga ushinzwe amategeko muri MINALOC aho ikibazo cye kigeze, yahava bagasigara biga ku cyo bakora cyatuma azimira cyangwa agafungwa.Uwo mugbo najyaga mubona muri Kigali, ariko sinkimubona kenshi nkuko namubonaga agikorera ibiganiro kuri RTV.
Nibatote abandi nabo bisuzuume
Nimumanuke mumirenge mbona arirwo rwego rwakabaye rwimakaza Imiyoborere myiza ariko hari imirenge imwe usanga hakirimo ba uzi uwanzanye.Cyanecyane ba ES bimirenge bagera mumirenge ugasanga abakozibose ari Abe.Utabaye inkomamashyi akigizwayo.