Ubwato bwo muri Congo bwayobeye mu Rwanda buhakorera impanuka

Ubwato bwavaga i Goma bujya i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwagize ikibazo uwari ubutwaye ananirwa kubuyobora neza bwisanga bugeze ku nkombe mu gice cy’u Rwanda mu Mudugu wa Nyawenya, Akagari ka Bigoga, Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, ndetse bukora impanuka aho bwagonze ubundi bwato buto butanu bwo mu Rwanda burangirika.

Ubwato bwa Congo bwisanze ku Nkombo kubera ikibazo bwagize bunagonga ubwo mu Rwanda
Ubwato bwa Congo bwisanze ku Nkombo kubera ikibazo bwagize bunagonga ubwo mu Rwanda

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije Kigali Today ko ubu bwato bwagize ikibazo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, biturutse ku kuba umushoferi wabwo yananiwe kubuyobora, bitewe n’ikibazo kitaramenyekana.

Ati “Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, harakekwa ikibazo tekiniki ariko harimo harakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri, gusa mu bagenzi 33 bari bari muri ubu bwato nta wakomeretse cyangwa ngo ahatakarize ubuzima, ubu bose bakaba bari ku ruhande rw’u Rwanda kugira ngo bafashwe gusubira muri Congo”.

ACP Rutikanga avuga ko nubwo nta wakomerekeye muri iyi mpanuka, ubu bwato bwaturutse muri Congo bwangije ubundi bwato buto bwo ku ruhande rw’u Rwanda butanu (5).

ACP Rutikanga avuga ko ubwo bwato bwayobeye mu Rwanda buvuye muri Congo, kugira ngo buhave bisaba ubundi bwato bwo kubukurura, naho Abanyekongo barimo barashakirwa uburyo basubira iwabo bakoresheje inzira y’amaguru.

Ati “Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Karere ka Rusizi, rurimo gushaka uburyo aba baturage bakongera gusubizwa mu gihugu cyabo, banyuze ku mupaka batongeye guca mu mazi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abobanu. Bafachwe gusubira wabo amahoro ark bwobwato bwangiritse basige. Babwichyuye Koko banyirabwo. Ntibahomba murakoze

Protogene yanditse ku itariki ya: 12-03-2024  →  Musubize

Nukuri bafashwe basubizwe mugihugu cyabo bacishijwe kumupaka badasubijwe inzira zo mumazi

Uwaremwe ignace yanditse ku itariki ya: 11-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka