Ubuyapani n’u Rwanda bizakomeza gufatanya kwegereza amazi abaturage

Ubuyapani ngo buzakomeza gufatanya n’u Rwanda muri gahunda yo kwegereza amazi meza abaturage mu rwego rwo kurushaho kunoza isuku n’isukura.

Umuyobozi w’ikigo cya Leta y’Ubuyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA), Takahiro Moriya, yabivuze kuri uyu wa 15 Ukwakira 2015 ubwo Ambasaderi w’Ubuyapani yasuraga imiyoboro ibiri y’amazi yubatswe ku nkunga y’icyo kigo mu turere twa Rwamagana na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abaturage,nyuma yo kwegerezwa amazi, ngo baruhutse imvune yo kuvoma kure .
Abaturage,nyuma yo kwegerezwa amazi, ngo baruhutse imvune yo kuvoma kure .

Yagize ati “Nyuma yo kubaka iyi miyoboro y’amazi abaturage batuye hano babyungukiyemo. Iki gihugu gifite intego yo kugeza amazi meza ku baturage bose, rero Ubuyapani na JICA tuzakomeza gufatanya n’u Rwanda kugira ngo bigerweho.”

Ayo mazi yafatiwe ku masoko ariko ngo byagoraga abaturage kuyageraho bitewe n’uko ari kure, bakavuga ko ubu batakivunika bajya kuyashaka nk’uko babibwiye Ambasaderi w’Ubuyapani.

Ambasaderi w'Ubuyapani (wamabaye kositimu y'umukara) hamwe n'abakorerabushake ba JICA n'abakozi b'iyo ambasade basura imiyoboro y'amazi yubatswe ku nkunga ya JICA.
Ambasaderi w’Ubuyapani (wamabaye kositimu y’umukara) hamwe n’abakorerabushake ba JICA n’abakozi b’iyo ambasade basura imiyoboro y’amazi yubatswe ku nkunga ya JICA.

Mukarwego ati “Ababyeyi tugira intege nke ntabwo twashoboraga kuvana ijerekani mu birometero. Uyu mushinga waradukoreye cyane. Ubu turakaraba tugacya, tukanywa amazi meza, mbese ibintu ni byiza cyane.”

Nubwo abo baturage bishimira ko begerejwe amazi, igiciro bayabagurishaho ngo kiracyari hejuru ku buryo basanga kigabanyijwe byarushaho kubamerera neza.

Uyu muyoboro wo mu Karere ka Rwamagana uha amazi abaturage babarirwa mu bihumbi 43.
Uyu muyoboro wo mu Karere ka Rwamagana uha amazi abaturage babarirwa mu bihumbi 43.

Ijerekani y’amazi ngo bayigura amafaranga 30, bo bakifuza ko yajya igurishwa ku mafaranga 15 nk’uko Nkurunziza Marc yabisabye ubuyobozi bwa koperative icunga umuyoboro wubatswe mu Karere ka Kirehe.

Ubuyobozi bwa koperative zicunga iyo miyoboro buvuga ko impamvu ituma ibiciro by’amazi biri hejuru ari uko moteri ziyasunika zikoreshwa na mazutu, bitewe n’uko aho ziri hatagera amashanyarazi. Gusa ngo mu gihe amashanyarazi yaba ahageze ibiciro bizasubira hasi nk’uko Ntarindwa Emmanuel abivuga.

Ambasaderi w'Ubuyapani yanasuye ibikorwa by'abakorerabushake ba JICA bigisha isuku n'isukura muri Kayonza Christian School.
Ambasaderi w’Ubuyapani yanasuye ibikorwa by’abakorerabushake ba JICA bigisha isuku n’isukura muri Kayonza Christian School.

Iyo miyoboro y’amazi uko ari ibiri igeza amazi ku baturage bakabakaba ibihumbi icyenda muri utwo turere twombi. Abaturage basabwe kuyibungabunga kuko idafashwe neza yazangirika bagasubira mu buzima bubi nk’ubwo barimo mu gihe yari itarubakwa.

Uretse ibikorwa by’amazi bikubiye mu mushinga wa WATSAN w’isuku n’isukura, Ambasaderi w’Ubuyapani yanasuye ibikorwa by’abakorerabushake ba JICA bigisha isuku n’isukura mu Ishuri Ribanza rya Kayonza Chhristian School.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ayo mazi muzayabungabunge dore muyabonye muyakeneye mwabantu mwe

matama yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

ariko aba bayapani nigusa da n’izi nkunga zabo!!! ahaaaa n’abo kwitonderwa

Kibwa yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

Turashima cyane ubuyapani kubw’urukundo rudahwema kutugaragariza, iyi ninkunga ikomeye cyane, kuva amazi abonetse isuku iraza kwitabwaho nkuko bikwiye.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka