Ubuyapani buzakomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere mu Rwanda

Umujyanama wa Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, aratangaza ko Leta ahagarariye izakomeza gufatanya n’iy’u Rwanda gukomeza gufasha mu bikorwa by’iterambere.

Yabitangaje kuri uyu wa 29 Ukwakira 2015, ubwo hatahagwa umuyoboro w’Amazi wa Km 3 wuzuye mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ku bufatanye bw’u bw’Ubuyapani n’umuryango ARDE/KUBAHO.

Tomio Sakamoto avuga ko inkunga ikoreshwa mu kubona amazi meza igira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Tomio Sakamoto avuga ko inkunga ikoreshwa mu kubona amazi meza igira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Intumwa y’u Buyapani mu Rwanda Tomio Sakamoto, yatangaje ko inkunga igenerwa u Rwanda ikoreshwa neza ku buryo bazakomeza gufatanya kugera ku iterambere.

Yagize ati “Nishimiye ko uyu mushinga wakozwe neza kandi ukaba ukoreshwa n’abo wagenewe, munyemerere ntangaze ko ubuyapani buzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu iterambere ry’ibikorwa by’ibanze mu iterambere birimo amazi, isuku n’ubuhinzi.”

Kugira ngo bazabashe kunoza isuku, abahuguwe bazahugura abandi mu kwita ku isuku bahawe ibikoresho bijyanye nayo.
Kugira ngo bazabashe kunoza isuku, abahuguwe bazahugura abandi mu kwita ku isuku bahawe ibikoresho bijyanye nayo.

Umuyoboro wa Gifumba ngo uzageza amazi meza ku baturage 2000, u Buyapani bwatanze agera ku bihumbi 95 by’amadorari ya Amerika ku mushinga wuzuye utwaye agera ku bihumbi 120 by’amadorari ya Amerika ni ukuvuga agera kuri miliyoni 84frw.

Ubuyapani buvuga ko bushyigikiye gahunda y’icyerecyezo 2020 u Rwanda rwihaye yo kuba rwagejeje 100% amazi meza ku baturage bose, kandi ko bwiteguye gutera inkunga muri ibyo bikorwa by’isuku n’isukura.

Bamwe mu begerejwe uyu muyoboro watangiye no kugeramo amazi ku bufatanye na WASAC bavuga ko batakivoma ibirohwa byo mu gishanga cya Rwansamira cyangwa ngo bakore urugendo rurerure bajya gushaka amazi meza.

Umuyobozi wa ARDE KUBAHO, Paul Murenzi, yashyikirije impano intumwa y'Ubuyapani kubera ubufatanye mu bikorwa byo kubaka umuyoboro wa Gifumba.
Umuyobozi wa ARDE KUBAHO, Paul Murenzi, yashyikirije impano intumwa y’Ubuyapani kubera ubufatanye mu bikorwa byo kubaka umuyoboro wa Gifumba.

Uwihoreye Valeria atuye mu Mudugudu wa Rugarama avuga ko yajyaga kuvoma mu gishanga ariko ubu akaba asigaye abona amazi ayunguruye, agira ati “Ijerikani y’amazi tuyigura ku mafaranga 10, ntabwo tukivunika tujya kuvoma kure mu mazi mabi y’ibishanga.”

Kugira ngo amazi abashe kugera ku batuye akagari kose, ikigo cy’igihugu cy’isuku n’isukura WASAC kimaze gukora inyigo yo gukosora uburyo bwakoreshwaga mu gukwirakwiza amazi muri aka Kagari kuko hari aho atarabasha kugera kandi ibigega byayo byaruzuye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko uyu muyoboro utumye kagera hejuru ya 85% by’abaturage bafite amazi meza.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Congratulation to ARDE/KUBAHO team for such success!!! Big up

Bosco yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

Uyu mushinga wari ukenewe cyane. Turashimira ONG ya ARDE/KUBAHO uburyo batekereje abaturage bacu ba Rugarama-Gifumba cyane cyane abasigajwe inyuma n’amateka. Big up!

Bunani yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka