Ubutwari bukomereje ku koza ingengabitekerezo no kurwanya ubukene-MYICT

Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga(MYICT), yatangaje ko intwari y’ubu ari ishobora guhashya ubukene no "gukarabya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside"

MYICT yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko ruhujwe n’ikoranabuhanga (Youthconnekt), bamwe bari i Kigali, abandi bari i Huye mu Majyepfo, ndetse n’abandikaga ku mbuga nkoranyambaga.

Ministiri Jean Philbert Nsengimana, Umukozi mu rwego rushinzwe imidari n'impeta (iburyo bwe), hamwe n'abayoboye amashyirahamwe yiyemeje guteza imbere ubutwari.
Ministiri Jean Philbert Nsengimana, Umukozi mu rwego rushinzwe imidari n’impeta (iburyo bwe), hamwe n’abayoboye amashyirahamwe yiyemeje guteza imbere ubutwari.

U Rwanda ruritegura kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’intwari ku wa 1 Gashyantare; bikaba byabaye ngombwa ko YouthConnekt iganira ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Duharanire ubutwari twubaka ejo hazaza".

Ministiri muri MYICT, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko nubwo Jenoside yahagaritswe n’intwari zarwanye urugamba rw’amasasu, urugamba rusigaye ari ingengabitekerezo ya Jenoside urubyiruko rusabwa kurwanya, "haba mu gusobanura, kwigisha, gukarabya no koza".

Ministiri Nsengimana yagize ati "Nifuza ko iki kibazo cyazarangirana n’igisekuru cyavutse mu gihe Jenoside yakorwaga, kugira ngo kitazaba mu bavutse nyuma yaho ubu bageze kuri 55%".

Urubyiruko rwari i Kigali mu biganiro bya YouthConnekt ku butwari.
Urubyiruko rwari i Kigali mu biganiro bya YouthConnekt ku butwari.

Mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo hagomba kubaho ibikorwa byifashisha ikoranabuhanga mu kuvuguruza abatanga amakuru asebya igihugu, cyangwa abakwirakwiza ivangura n’amacakubiri.

Urugamba rw’ubutwari kandi ngo rukomereje ku kurwanya ubukene, aho Ministiri Nsengimana avuga ko gucana uruti byagereranywa n’umuntu washinze igikorwa gitanga imirimo ku bantu 210, umudende ugahabwa uwatanze imirimo ku bantu 70 nibura, ndetse n’impotore ikambikwa uwagize uruhare rumeze rutyo mu kurwanya ubukene.

Igikorwa cyo gushyira mu byiciro intwari zizabasha kigira uruhare mu kurwanya ubukene, Ministiri Jean Philbert Nsengimana yavuze ko azagikorera ubuvugizi kugira ngo kibeho.

Umuyobozi w’ubushakashatsi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imidari n’Impeta, Rwaka Nicolas, yashimangiye ko hari hasanzwe imidari ibiri yambikwa uwabohoye igihugu n’umurinzi, ariko ngo hagiye gushyirwaho n’imidari y’ubumwe, ubwitange, indashyikirwa mu murimo, ndetse no mu gusigasira umuco.

I Huye Urubyiruko rwakurikiye ibiganiro imbonankubone rukoresheje ikoranabuhanga.
I Huye Urubyiruko rwakurikiye ibiganiro imbonankubone rukoresheje ikoranabuhanga.

Mu bahuriye ku biganiro bivuga ubutwari, hari ishyirahamwe ry’abarokotse ibitero by’i Nyange banze kwitandukanya igihe basabwaga ko "abahutu bishyira ukwabo, abatutsi nabo bakishyira ukwabo", ariko bose bakemera gupfira hamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka