Ubuto bw’abayobozi b’ibanze butuma batizerwa mu gukemura amakimbirane

Ubuto mu myaka y’ubukure mu bayobozi b’inzego z’ibanze budindiza ikemurwa ry’amakimbirane mu miryango kuko batizerwa ngo babwire imvano yayo.

Mukangwije Frolida ahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, avuga ko n’ubwo ubuyobozi bwegerejwe abaturage ariko budakemura ibibazo byo mu miryango.

Abayobozi bo muri Nyagatare bavuga ko batagirirwa icyizere kuko ababagezaho ibibazo byo mu miryango babarusha
Abayobozi bo muri Nyagatare bavuga ko batagirirwa icyizere kuko ababagezaho ibibazo byo mu miryango babarusha

Impamvu avuga ngo ni uko abenshi muri abo bayobozi ari bato mu myaka kuburyo batabwirwa byose. Ngo bakemura ibibazo bisanzwe ariko amakimbirane mu bashakanye byo ngo ntibishoboka kuko batabwizwa ukuri.

Agira ati “Kubera ko usanga abayobozi ari abasore imyaka 24 na 25, abantu babahisha icyo bapfuye. Bakababwira ko bapfa isambu kandi nyamara ari ikibazo yenda gishingiye mu buriri.”

Ikishimirwa ngo ni uko ibi bibazo byabonye ababikemura. Avuga ko umugoroba w’ababyeyi wagize akamaro cyane kuko wafashije mu kunga imiryango yari ifitanye amakimbirane.

rugero rwiza ni urwo mu murenge wa Katabagemu aho umugabo yagerageje kenshi kwica umugore we amutemye ariko Imana buri gihe igakinga ukuboko.

Uyu muryango ngo wasuwe n’umugoroba w’ababyeyi barawunga none ubu ngo ubanye neza ndetse unafasha mu kunga indi miryango igifite amakimbirane.

Agira ati “Uwo mugabo yabanje gukura umugore iryinyo, bukeye amutema intoki, ubundi atema igitanda azi ngo umugore araryamye. Twarabunze ubu babanye neza ndetse badufasha kwigisha abandi.”

Kubera akamaro kawo mu gukemura amakimbirane mu miryango, ubu umugoroba w’ababyeyi washyizwe mu mihigo y’akarere ka Nyagatare.

Atuhe Sabiti Fred umuyobozi wako yemeza ko bagiye gushyira imbaraga nyinshi mu mugoroba w’ababyeyi kuko babona uzabafasha gukumira impfu zikomoka ku makimbirane, kugabanya ubuharike n’ibindi bibazo bidindiza iterambere ry’umuryango.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nta gishya kizaba ni ubwirakabili busanzwe kandi NAZA ibyerekana scientifiquement nta buhanuzi buhari rero,mureke kubeshya.

hgh yanditse ku itariki ya: 27-09-2015  →  Musubize

Ndabaha amakuru Gitwaza yavuze ibintu baramutwena mukurikire iby ikirere ejo hazaba ibintu kidasanzwe ukwezi kuzijima guhinduke umutuku w’amaraso iyi Nkuru muyikurikirane

kwizera yanditse ku itariki ya: 27-09-2015  →  Musubize

nanjye narahavukiye ariko ubona nakundi wabigenza ugahitamo kubikora kuko niwakirantuka nababyeyi uteguye iyo mizigo kuko nubundi uyegura uzi ko uri buvunike

Tuyizere pacifique yanditse ku itariki ya: 26-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka