Ubusinzi no gusesagura bibateza amakimbirane mu miryango

Imwe mu miryango ibana mu makimbirane igaragaza ko kunywa ibisindisha by’inzoga z’inkorano nk’ibikurura ihohoterwa mu muryango kuko bitera gusesagura umutungo w’urugo.

Iyo uwabisinze ageze mu rugo ngo bimutera imyitwarire idahwitse, nk’uko bamwe mu batuye mu mu Murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi babitangarije mu nama bagiranye na polisi y’igihugu, kuri uyu wa gatatu tariki 18 Gicurasi 2016.

ACP Nkwaya Francis aganira n'imwe mu miryango yo muri Nyarubaka.
ACP Nkwaya Francis aganira n’imwe mu miryango yo muri Nyarubaka.

Abitabiriye ibiganiro bagera kuri 90, bagaya imyitwarire y’ubusinzi, kunywa ibiyobyabwenge n’ubuharike kuko ituma habaho ihohoterwa.

Batanze urugero rw’umugabo wirirwa aho benga Kanyanga, umugore agakorera urugo wenyine umugabo yataha akiyenza ku mugore akamukubita, nk’uko umwe mu bagoreyabitangaje.

Ati “Ndabona ikibazo cy’ihohoterwa gihari, gishingiye ku bagabo bibera mu biyobyabwenge ukabona iby’urugo ntacyo bitayeho. Ukabona ibibazo byose by’urugo bisigaye bireba umudamu.”

Abagabo nibo batunzwe agatoki kuba intandaro y’ihohoterwa. Rwabigwi Jean Marie Vianney, wo mu Kagari ka Ruyanza, nawe ahamya ko akenshi abagabo ari bo bakurura amakimbirane kuko aribo bajya mu kabari cyane.

Ati “Yego n’abagore bajya mu tubari bahakura ingeso mbi, ariko bo ni bake. Abagabo rero usanga ari bo bajya mbere kuko dukunze kwishyira hejuru, tukavuga y’uko ari twe tugomba gufata ibyemezo n’iyo twaba dufite amafuti nk’ubusinzi no gucana inyuma, aho kugira ngo duce bugufi tuganire.”

Umurerwa Marie ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere, ntahamya ko intandaro y’ihohoterwa ituruka ku mugabo bonyine kuko ngo ishobora no kuva ku bagore.

Ati “Duha umwanya abagore bakatubwira aho abagabo bababanira nabi, n’abagabo tukabaha ubwisanzure bwo kwicyebuka no kwerekana intandaro, tugamije kugera ku mwanzuro wadufasha ko uwabikoraga yikosore.”

Umurerwa avuga ko mu karere hose hari imiryango isaga 500 ibana mu makimbirane yagaragarijwe. Akavuga ko bifite ingaruka zirimo gutandukana kw’abashakanye, abana b’inzererezi no kudindira mu iterambere.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP.Francis Nkwaya yabasabye kugira ubushishozi bakirinda amabwire kuko nayo agira uruhare mu kubasenyera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka