Uburaya n’ubuharike biri mu byahagurukiwe mu kwezi kw’ imiyoborere

Mu myaka ishize ingeso y’uburaya niy’ubuharike zari zimaze kugenda zigaragara mu duce dutandukanye tw’igihugu. Izo ngeso uko ari ebyiri zikaba zarabaga intandaro y’ihohoterwa urugomo ndetse no kwicana bya hato na hato mu miryango.

Mu kwezi kw’imiyoborere kwatangiye tariki 18/3/2015 kugasozwa tariki 2/4/2015, abayobozi mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, bahagurukiye kuzirwanya kandi bahamya ko uku kwezi kw’imiyoborere kwasize batangiye kukirandura burundu mu baturage.

Ndayisaba, umuyobozi w'umujyi wa Kigali atangaza ko ibibazo by'uburaya byahagurukiwe.
Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali atangaza ko ibibazo by’uburaya byahagurukiwe.

Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru Aime Bosenibamwe, yatangaje ko icyo kibazo cy’uburaya n’ubuharike cyari gihari cyane mu duce tw’Amajyaruguru, ariko bakaba baragifatiye ingamba bakora ubukangurambaga mu baturage kugirango bacike kuri izo ngeso, kuko zikunze kugaragaza kutumvikana mu miryango, ari nayo soko yo guhohoterana mu miryango imwe nimwe.

Munyentwari Alphonse Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo we yatangaje ko izi ngeso bazifatiye ingamba zikarishye, aho iyo hagize aho bamenya hari umuntu waharitse, cyangwa wagiye gusambana mu rundi rugo kandi yari afite undi mugore, bahamwirukana agasubira iwe.

Uhereye ibumoso Guverineri Bosenibamwe w'intara y'Amajyaryguru na Munyentwari Alphonse w'Intara y'Amajyepfo.
Uhereye ibumoso Guverineri Bosenibamwe w’intara y’Amajyaryguru na Munyentwari Alphonse w’Intara y’Amajyepfo.

Yagize ati “Izi ngeso z’ubusambanyi no guharika twe mu Ntara y’amajyepfo muri iki gihe cy’ukwezi kw’imiyoborere, twabyumvikanyeho n’inzego z’ibanze ko aho tumenye umugabo cyangwa se umugore dore ko nabo basigaye baharika, wagiye mu busambanyi cyangwa se waharitse undi mugore, tumusanga aho ari kubikorera tukahamukura tukamusubiza iwe.”

Iri jambo ry’umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ryashimangiwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidele, aho yatangaje ko n’abaturage bagomba kugira uruhare mu kurwanya abo bafite izo ngeso, kuko akenshi baba babazi kuko baba baturanye mu midugudu.

Yagize ati “Mu rwego rwo guca izi ngeso burundu, abaturage nabo bagomba kubigiramo uruhare runini, kuko abokamwe n’izi ngeso baba ari abaturanyi babo, kandi aho babikorera haba hazwi n’abaturage kuburyo bagize uruhare mu kujya kubakurayo nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo bizaca burundu izo ngeso uko ari ebyiri.”

Izi ngamba abayobozi bafashe mu Kurwanya ingeso y’ubusambanyi n’ingeso zo guharika mu baturage, hiyongereyeho ubukangurambaga mu baturage bugaragaza ibibi byazo, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali aremeza ko nta kabuza zizacika burundu mu muryango Nyarwanda

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka