Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza - Francis Gatare abwira abitabiriye Rwanda Day

Ku munsi wa mbere wa Rwanda Day i Washington D.C, tariki 2 Gashyantare 2024, ba rwiyemezamirimo, abayobozi mu rwego rw’imari n’abashoramari bahuriye mu Nama yiga ku Bukungu, yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).

Bagaragarijwe uko Ubukungu bw'u Rwanda buhagaze
Bagaragarijwe uko Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze

Iyi nama yagarutse ku mikorere y’urwego rw’abikorera mu Rwanda, n’amahirwe y’ishoramari arurimo.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, Francis Gatare, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka neza, ahanini bishingiye ku ishoramari rishyirwa mu bikorwa remezo.

Yavuze ko nubwo Covid-19 yahungabanyije ubukungu bw’u Rwanda, ariko bwongeye kuzahuka ndetse ubu bukaba buhagaze neza.

Abitabiriye iyi nama bahawe ikiganiro ku kubaka ishoramari n’ubushobozi, hagati y’Abanyarwanda baba muri Diaspora n’abo mu Rwanda. Iki kiganiro cyatanzwe n’abayobozi batandukanye barimo Charity Kabango washinze Entrepreneurial Solutions Partners, Pascal Murasira uyobora Norrsken Africa, Jeanne Mubiligi wa PSF na Shawn McCormick uyobora Trinity Metals Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, ni umunsi wa kabiri wa Rwanda Day. Saa sita z’amanywa za Washington DC, nibwo ibirori biba bitangiye, hari ibiganiro bitatu mbere y’uko Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame, aganiriza abitabiriye Rwanda Day.

Kimwe muri ibyo biganiro ni ikigaruka ku busugire n’umutekano by’Igihugu no mu karere muri rusange.

Ikindi kiganiro ni ikigaruka ku bijyanye n’ubukungu cyangwa ubushabitsi, hari n’ikigaruka ku mahirwe ari muri siporo n’ibindi.

Nyuma yo kwakira ijambo ry’Umukuru w’Igihugu, hateganyijwe umwanya wo kubaza ibibazo cyangwa kuganira n’Umukuru w’Igihugu.

Abatanze ibiganiro byibanze ku bukungu
Abatanze ibiganiro byibanze ku bukungu

Nyuma y’inama cyangwa ibiganiro, hateganyijwe umwanya wo gusabana no gutarama. Nyuma yaho, hari ibirori byateguwe bigamije gususurutsa abitabiriye Rwanda Day, bagasusurutswa n’abahanzi batandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka