Ubukungu bw’Igihugu bwazamutse ku kigero cya 8% mu myaka itatu ishize - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, ku wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024 yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za Guverinoma zigamije kuzahura ubukungu bw’Igihugu nyuma y’icyorezo cya Covid-19, avuga ko u Rwanda rwagerageje kwitwara neza mu kurinda abaturage n’Igihugu muri rusange, kuzahazwa n’icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bukungu mpuzamahanga hirya no hino ku Isi.

PM ageza ku Nteko imitwe yombi iterambere ry'Igihugu nyuma ya Covid-19
PM ageza ku Nteko imitwe yombi iterambere ry’Igihugu nyuma ya Covid-19

Agaruka ku bukungu bw’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe yavuze ko bitewe n’ingamba Leta yafashe, ubukungu butahungabanye ahubwo bwazamutse ku gipimo cya 8% muri iyi myaka itatu ishize aho serivisi yagize uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’Igihugu mu bihembwe bitatu by’umwaka ushize wa 2023 ku kigero 10.6%, mu mahoteri n’amaresitora ku kigero cya 18.9% bitewe n’inama mpuzamahanga u Rwanda rwakiriye.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye ku kigero cya 23% mu gihembwe kimwe cy’umwaka ushize, iri zamuka rikaba ryaratewe no kongera ubuso buhingwa ndetse no kongera nkunganire mu buhinzi.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuhinzi, Guverinoma y’u Rwada yatanze nkunganire ya Miliyari 51 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’Ingengo y’Imari 2023-2024. Iyi nkunganire ikazafasha abahinzi n’Igihugu muri rusange gukomeza kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, bikazafasha kugabanya ingano y’ibitumizwa hanze.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yagaragaje ko mu gihe cya Covid-19, ibyoherezwa mu mahanga byagabanyutse ku ijanisha rya 21% munsi ya zeru, ariko kubera ingamba zafashwe nyuma y’uko icyorezo kigabanutse byatumye ibyoherezwa hanze bihita byiyongera.

Ati “Ingano y’ibyoherezwa mu mahanga yakomeje kuzamuka, nyuma yo gusubira inyuma ku kigero cya 21% munsi ya zeru mu gihe cya Covid-19, kuko indege ntizakoraga, ubucuruzi bwari bwahagaze ariko bwagiye bugenda buzamuka. Umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga wikubye inshuro zirenga gato ebyiri, uva kuri Miliyoni 761 z’Amadorali ya Amerika mu 2020, ugera kuri Miliyoni 1582 z’Amadolari ya Amerika mu 2023.”

Ibyo u Rwanda rwohereza hanze byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na serivisi. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda 640,952,299 z’Amadolari ya Amerika, mu gihe Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (Rwanda Mining Board) cyatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cya 2023 urwo rwego rwinjije arenga miliyoni 241 z’Amadolari.

Ibi bicuruzwa byoherezwa mu bihugu byiganjemo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bushinwa, Hong Kong, Uganda n’ahandi.

Muri iyi myaka ibyatumijwe mu mahanga byakomeje kwiyongera, kuko agaciro kabyo kiyongereyeho 56.4%, kava kuri Miliyari 2.2 z’Amadolari ya Amerika mu 2020, kagera kuri Miliyari 4.2 z’Amadolari ya Amerika.

Icyuho hagati y’ibitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwayo cyazamutse ku ijanisha rya 36%, kiva kuri Miliyari 1.9 z’Amadolari ya Amerika mu 2020, kigera kuri Miliyari 2.7 z’Amadolari ya Amerika mu 2023.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2023, ubucuruzi bw’u Rwanda bwari bufite agaciro ka Miliyoni 2,197 z’Amadolari ya Amerika, bigaragaza inyongera ya 24.34% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2022.

Abagize Inteko imitwe yombi mu kiganiro na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente
Abagize Inteko imitwe yombi mu kiganiro na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

Muri icyo gihembwe, ibyoherejwe hanze byari bifite agaciro ka Miliyoni 484 z’Amadolari ya Amerika, mu gihe ibyatumijwe mu mahanga byari bifite agaciro ka Miliyoni 1,548 z’Amadolari ya Amerika, mu gihe ibyatumijwe mu mahanga bikongera kugurishwa hanze y’u Rwanda byari bifite agaciro ka Miliyoni 164 z’Amadolari ya Amerika.

U Rwanda rutumiza imashini zitandukanye n’ibikoresho bifitanye isano n’ubwikorezi, ibikomoka kuri peteroli n’ibikoresho byakorewe mu nganda, bigatumizwa mu bihugu birimo u Bushinwa, Tanzania, u Buhinde, Cameroon, Kenya, Arabia Saoudite n’ahandi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, tariki 13 Gashyantare 2024 yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za Guverinoma zigamije kuzahura ubukungu bw’igihugu nyuma y’icyorezo cya Covid-19, avuga ko Guverinoma y’u Rwada izatanga nkunganire mu buhinzi ya Miliyari 51Frw mu mwaka wa 2023 na 2024, mu rwego rwo kugabanya umubare w’ibitumizwa hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo rwose leta yashyize imbaraga nyinshi mukuzahura ubukungu nyuma ya COVID-19 nibyo kwishimira gusa hari aho usanga umuyobozi wikigo cya leta akora nkaho ashaka kugisubiza inyuma:imyaka2 yimfabusa yavuyemo mugutanga horizontal promotion kubakozi ariko nubu barahebye,abakorera mu mujyi wa KGL bagenerwa coffe-break abo mu ntara bakirengagizwa nimugihe kandi hari abakozi bariguhabwa imyanya batakoreye muburyo butasobanutse,aho ni muri WASAC GROUP aho abakozi bamaze kumirwa

Bertrand Buzindu yanditse ku itariki ya: 14-02-2024  →  Musubize

Dukomeje gushimira leta yacu kureba kure no gukora ku kwihaza ku biribwa,ariya mafaranga agiye gukomeza gushorwamo nouko babivuze bakomeze kwita kurubyiruko maze banagenzure ababahagarariye amatsindayabo byagaragaye ko hari abigwirizaho umutungo uko leta yabigenye ntibigerweho,ubuso budahigwa bwabaturage buhabwe ababushoboye bityo inzara icike.

Mwenetuyishime janvier yanditse ku itariki ya: 14-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka