Ubucuruzi bw’ibirayi bwahawe umurongo-ngenderwaho uzatuma inyungu zabyo zigera ku bahinzi n’abaguzi

Ubucuruzi bw’ibirayi bwaranzwe n’uruhurirane rw’ibibazo byatumaga abahinzi batabona inyungu ziva mu buhinzi bwabo n’ abaguzi bakagura ibirayi ku giciro cyo hejuru byahawe umurongo ngenderwaho nyuma y’ibiganiro byahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Urugaga rw’Abikorera (PSF) ndetse n’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi.

Uburyo buvuguruye bwo kugurisha ibirayi bwitezweho gukemura ikibazo abahinzi bahuraga na cyo, cyo kugurisha ibirayi ku giciro kiri munsi y’ibyo bashoye mu buhinzi mu gihe inyungu nyinshi zijyaga mu mufuka w’abacuruzi ndetse n’abamamyi bihererana abahinzi bakabaha igiciro bishakiye.

Minisitiri wa MINICOM amurikirwa imbuto y'ibirayi.
Minisitiri wa MINICOM amurikirwa imbuto y’ibirayi.

Umusaruro w’ibirayi uzajya ukusanyirizwa ku makusanyirizo yashyizweho mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu n’abacunga amakusanyirizo bagiranye amasezerano n’abahinzi, naho sosiyete Regional Potatoes Trading Ltd. n’abandi bacuruzi akaba ari ho bazajya bazarangurira ibirayi bigurishwe ku masoko magari yo mu gihugu, cyane cyane Mujyi wa Kigali no mu mahanga.

Mu muhango wa gutangiza ubwo bucuruzi bw’ibirayi buvuguruye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2015 mu Karere ka Musanze, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yatangaje ko ubu buryo bushya bwo kugeza umusaruro ku isoko bufite intumbero yo kurinda abacuruzi kwikubira inyungu mu gihe abahinzi bo bahomba.

Agira ati “Inyungu z’umucuruzi ntizigomba kubangamira inyungu z’umuhinzi. Ni cyo kigamijwe muri iyi gahunda.”

Abahagarariye abahinzi b'ibirayi bavuga ko uburyo bushya bwashyizweho bwo gucuruza ibirayi ari igisubizo ku iterambere ryabo.
Abahagarariye abahinzi b’ibirayi bavuga ko uburyo bushya bwashyizweho bwo gucuruza ibirayi ari igisubizo ku iterambere ryabo.

Sosiyete RPT Ltd izagura umusaruro w’abahinzi izashora mu makusanyirizo imigabane ingana 40% na ho abacunga amakusanyirizo y’abahinzi batange imigabane na yo igera kuri 40%. Uru rusobekerane rwo gushora imari ngo rwubaka icyizere hagati yabo kugira ngo ubwo bucuruzi bugende neza.

Icyakora, Minisitiri wa MINICOM agaragaza ko iyo sosiyete iteguriwe isoko kuko n’abandi bacuruzi bemerewe kurangura ibirayi ku makusanyirizo ariko igaharanira ko igiciro cyumvikanweho kutagibwa munsi ari cyo gitangwa ku bahinzi.

Abahinzi kuri uyu mwero bazabwa hagati y’i 128 na 132.5 Frw ku kiro bitewe n’akarere, abacuruzi babirangure ku makusanyirizo ku 137 na 142 Frw ku kiro bitewe n’akarere na bwo. Ibi biciro bizajya bigenwa buri gihembwe na MINICOM, MINAGRI, PSF, urugaga rw’abahinzi n’amakusanyirizo.

Umuhango wo gutangiza ubu bucuruzi bwitabiriwe n'abantu batandukanye.
Umuhango wo gutangiza ubu bucuruzi bwitabiriwe n’abantu batandukanye.

Nyamara, Minisitiri Kanimba yemera ko kubishyira mu bikorwa ari ikintu kitoroshye kuko ibiciro ubusanzwe bigenwa n’isoko rihari. Ati “Kubivuga biroroshye ariko kubishyira mu bikorwa biragoye, …ibiciro bigenwa n’isoko.”

Perezida w’Urugaga rw’Abahinzi b’Ibirayi mu Rwanda (FECOPPORWA), Nzabarinda Isaac, avuga ko ijwi ry’umuhinzi w’ibirayi kuva kera ritigeze ryumvwa kuko hari abari bafite inyungu zabo bwite ariko kuba ubucuruzi bw’ibirayi bwahawe umurongo, ngo inzozi z’abahinzi n’amakoperative zigiye kugerwaho.

Iyi gahunda nshya izatagira gushyirwa mu bikorwa tariki 25 Nyakanga 2015 abahinzi bayitezeho ko izahindura imibereho yabo kuko bazahinga bunguka bakiteze imbere bo ubwabo n’imiryango yabo; nk’uko Nzabarinda akomeza abishimangira.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murebe neza bitaba ngibyo mugihe cyashyize:Abahinzi b’ibirayi babihombeyemo karahava:mwirinde icyitwa Coimu, cotemu na cozamu:Aya makoperative yateye akajahari mubuhinzi b’ibirayi.

kabeja yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

Murebe neza bitaba ngibyo mugihe cyashyize:Abahinzi b’ibirayi babihombeyemo karahava:mwirinde icyitwa Coimu, cotemu na cozamu:Aya makoperative yateye akajahari mubuhinzi b’ibirayi.

kabeja yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

Kuki iyi gahunda itakorwa no ku bworozi bw’inka zigicye kucika kubera kutitabwaho na Leta. Wabonye aho litiro y’amata ihenduka kurusha iy’amazi. Murebe mu bibaya byose byahozemo inzuri z’inka . Murebe uko izo nka zimeze. Girinka ni igitekerezo cyiza rwose ariko nticyaciyegaciye ubworozi bw’ababigize umwuga. Nyakubakwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi. Gira utabare aborozi batari aba Girinka kuko tuvuye ku ibuga kubera guhomba. Nimurebe uko mwavugurura politique y’ubworozi bw’inka cyane cyane higwa igiciro cy’amata cy’inyana zo korora. Ubu umworozi asigaye yifuza kubyaza ikimasa ko cyo ahita akivana mu nka kiranywa amata kurusha kuzagurisha inyana ibihumbi 250 izacuka inyoye amata y’ibihumbi 280. Nimudutabare naho rwose nubwo hari ingaruka nziza za Girinka ariko kubera kubona inka y’ubuntu ntabare ibyayigiyeho kujyana nabo ku isoko ry’amata n’izikomoka kuri Girinka bigiye guca ubworozi bw’abiguze umwuga

kalisa gabreiliel yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka