UAE Exchange yatangije amarushanwa yo gutsindira ibihembo birimo itike y’indege

Abantu bose bohererezanya amafaranga bakoresheje ikigo cya UAE Exchange bashyiriweho amarushanwa yo gutsindira ibihembo birimo itike y’indege yo kujya no kuva Dubai, iyo kujya kwishimira kuri Muhazi, iyo guhahira muri Sawa Citi na Mobicom n’ibintu bitandukanye, guhera kuri uyu wa mbere tariki 15/12/2014 kugeza 15/02/2015.

Abanyamahirwe babiri ba mbere ngo bazatsindira itike y’indege ya flydubai yo kuva mu Rwanda berekeza Dubai ndetse no kugaruka, bikazakorwa mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015, nk’uko ikigo cya UAE Exchange gisanzwe gifasha abantu kohererezanya amafaranga no kubavunjira amadevize, cyabitangaje.

Mu bihembo byatangajwe bindi harimo guhabwa itike yo gusohokera ku kiyaga cya Muhazi ahitwa AGS, guhabwa telefone yo mu bwoko bwa HTC, akuma gafata amashusho (camera digital), flash disk, gutsindira itike yo kujya guhahira muri Sawa citi na Mobicom.

UAE Exchange yateguriye abakiriya bayo amarushanwa.
UAE Exchange yateguriye abakiriya bayo amarushanwa.

Ikigo UAE Exchange ngo kizahitamo abantu b’abanyamahirwe ku bw’itombora mu gihe irushanwa rizaba rirangiye.

UAE Exchange ivuga ko ikora ibi mu rwego rwo kugaragariza abakiriya bayo ko ibazirikana kandi ibaha agaciro mu kubafasha kohereza cyangwa kohererezwa amafaranga hagati ya Kigali n’ibindi bihugu bitandukanye byo ku isi, ndetse no kubavunjira.

Abakiriya b’iki kigo cya UAE bagisanga mu mujyi wa Kigali rwagati cyangwa i Remera aho gikorera, cyangwa ku mbuga zacyo za interineti ari zo www.uaeexchange.com na http://blog.uaeexchange.com.

UAE Exchange ivuga ko ifite amashami 725 mu bihugu bigera kuri 32 byo ku isi ndetse ikaba ikorana na za banki mpuzamahanga zigera kuri 150.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka