U Rwanda rwihanganishije Abanya-Mali nyuma y’igitero cy’iterabwoba

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yihanganishije abaturage ba Mali, nyuma y’aho abantu 27 baguye mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe i Bamako.

Kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ugushyingo 2015, nibwo ibyihebe by’Intagondwa z’Abayisilamu byagabye igitero kuri hoteli Radisson Blu iri mu Mujyi wa Bamako bigafata bugwate abantu 150, 27 bakahasiga ubuzima, nk’uko amakuru abitangaza.

Minisitiri Mushikiwabo yihanganishije Abanyamali.
Minisitiri Mushikiwabo yihanganishije Abanyamali.

Minisitiri Mushikiwabo yahise afata iya mbere, abinyujije kuri Twitter avuga ko Abanyarwanda bifatanyije n’Abanyamali muri bihe by’akababaro barimo, anabasaba kudacika intege.

Yagize ati “Basaza bacu na bashiki bacu b’Abanya-Mali bahuye n’iterabwoba uyu munsi mukomere.”

Ingabo za Mali zifatanyije n’Abafaransa babashije kurokora abantu 130 bari muri iyo hoteli bari bafashwe bugwate banivugana ibyihebye bibiri mu byagabye icyo gitero.

Icyo gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba ushamikiye kuri Al-Qaeda wo muri Maghreb. Iki gitero kibaye nyuma gato y’ikindi gitero gikomeye cyagabwe i Paris mu Bufaransa gihitana abantu 129.

Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keita yashyizeho iminsi itatu y’icyunamo n’iminsi 10 y’ibihe bidasanzwe mu gihugu.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kwihanganisha mali bihangane turabazirikana

twizerimana abdon yanditse ku itariki ya: 21-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka