U Rwanda rwatesheje agaciro raporo ya LONI
U Rwanda ruramagana raporo y’abakorera Umuryango w’abibumbye(LONI) muri Kongo Kinshasa, barushinja gutoza igisirikare inyeshyamba z’Abarundi.
Mu nyandiko Ministeri y’ububanyi n’amahanga yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu, yavuze ko u Rwanda rurimo gukorerwa akarengane ko kwisobanura ku makuru u Burundi burimo gukwirakiza ku isi; bukaba bwaranayahaye abo bakozi ba Loni muri Kongo.
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba n’Umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo yagize ati:”Ikibazo cy’u Burundi kirakomeye kandi cyatewe n’ubuyobozi bwacyo; umuryango mpuzamahanga ugomba gushaka igisubizo aho gushaka urwitwazo”.
Aya makuru yatanzwe ku bakozi ba Loni bivugwa ko yavuye mu mpunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, ariko Ministeri y’ububanyi n’amahanga ikaba igaragaza ko ari ibinyoma, ndetse izo mpunzi na zo ngo zaje kubishimangira ko u Rwanda rutigeze rutoza bamwe muri bo guteza umutekano muke mu Burundi.
U Rwanda ruravuga ko icyo rwakoze ari ukwakira impunzi no kwita ku mibereho yazo, kandi rugasaba Umuryango w’abibumbye kubishyigikira aho “guta umwanya mu gukora raporo”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|