U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cy’Imiyoborere myiza

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahaga cy’Imiyoborere myiza cya ‘Global Government Excellence Award and Government Innovation and Public Services Excellence’, rubikesha gahunda yo gukorera ku mihigo, aho abayobozi biyemeza gutanga umusaruro bijyanye n’ishusho rusange y’ibyo Igihugu cyifuza kugeraho.

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cy'Imiyoborere myiza
U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cy’Imiyoborere myiza

Iki gihembo cyatanzwe ku wa Gatatu tariki 14 Gashyantare mu nama ya 11 ihuza abagize Guverinoma zo hirya no hino ku Isi (World Governments Summit), yiga ku miyoborere, yaberaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iki gihembo mpuzamahanga cy’Imiyoborere myiza (Global Government Excellence Award), cyakiriwe na Minisitiri w’umutekano, Alfred Gasana.

Gahunda y’imihigo yatangiye mu 2005, ubwo abayobozi mu nzego zitandukanye biyemezaga ko kugira ngo abakozi ba Leta barusheho gutanga umusaruro, bagira intego mu byo bakora kandi zikaba zifite ibipimo ngenderwaho bishingirwaho mu isuzuma ry’uko yeshejwe.

Imihigo yagize uruhare mu kongera urwego abayobozi babazwa inshingano zabo, no kongera iterambere rishingiye ku muturage. Imihigo kandi yoroshya gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage no kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Gusinya Imihigo ni uburyo bw’isuzumamikorere, kwigira ku makosa yihariye aba yaragaragaye ndetse no gukomeza urugendo rw’iterambere mu bufatanye.

Impande zombi zasinyanye amasezerano y'ubufatanye
Impande zombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Abaturage mu bice bitandukanye by’Igihugu, bagaragaza ko uko imyaka ishira ari na ko imihigo irushaho kuba isoko y’iterambere no kwikemurira ibibazo, bikajyana no kwihutisha iterambere.

Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda, Alfred Gasana na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, H.H Lt. Gen. Sheikh Saif bin Zayed Al Nahyan, basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano no kurwanya iterabwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka