U Rwanda rwabeshyuje ibyatangajwe na France 24

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Claver Gatete, avuga ko ibyo France 24 yatangaje ko u Rwanda rwabeshye (rwatekinitse) imibare y’ubushakashatsi mu by’ubukungu ntaho bihuriye n’ukuri.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2015, cyari cyitabiriwe n’abandi bafite aho bahurira n’imari mu Rwanda ndetse n’ukuriye Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) mu Rwanda.

Imibare yerekeye u Rwanda n'ibigo mpuzamahanga irsobanutse
Imibare yerekeye u Rwanda n’ibigo mpuzamahanga irsobanutse

Amb Gatete yavuze ko imibare yashyizwe ahagaragara ijyanye n’ubukungu bw’igihugu, yatanzwe n’ikigo cyigenga nyuma y’ubushakashatsi bwacyo.

Agira ati "Ikigo mpuzamahanga cyo mu Bwongereza, Oxford Policy Management (OPM), kizobereye muri aka kazi k’imibare, ni cyo cyasohoye ubushashatsi cyakoze. Ntabwo rero Prof Filip Reyntjens, ari we wanyomoza ibyakozwe n’ikigo nka kiriya".

Prof Filip, ni we watanze amakuru kuri France 24, avuga ko ubukene mu Rwanda bwazamutseho 6% mu gihe Minisitiri Gatete avuga ko bwagabanutse cyane kuko bwavuye kuri 44% bugera kuri 39.1% mu myaka 3 gusa ishize.

Avuga kandi ko mu cyiciro cy’abakene, na ho ubukene bwavuye kuri 24% bugera kuri 16.5 % na none mu myaka itatu ishize.

Amb Gatete yagize ati "Prof Reyntjens ntawe utazi urwango afitiye u Rwanda, ibyo asanzwe yandika birazwi, ntabwo rero yakwigira inzobere"expert" ngo arushe abandi bose basanzwe bakora ku mibare mu Rwanda kandi bikagenda neza".

Amb. Gatete Claver avuga ko ibyo France 24 yatangaje ntaho bihuriye n'ukuri
Amb. Gatete Claver avuga ko ibyo France 24 yatangaje ntaho bihuriye n’ukuri

Ibi Amb Gatete abivuga ashingiye ko u Rwanda rwabaye urwa kabiri muri Afrika, umwaka ushize wa 2015, mu kugaragaza imibare ngenderwaho mu by’ubukungu bw’ibihugu.

Ikindi ngo nta kuntu ubukungu bw’igihugu bwazamuka n’ubukene ngo buzamuke kuko mu mezi 6 abanza y’umwaka wa 2015, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 7.3% ku buryo butari bwitezwe, nk’uko Minisiteri y’imari ibitangaza.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Minister,
Ibyo uvuga n’ukuli aliko ni igice, Ubukungu bushobora kwiyongera, n’ubukene bukiyongera, ese per capita income ntishobora kuzamuka aliko umubare w’abali munsi ya poverty level ukiyongera nawo ? Urugero rufatika muli USA, income ya 1% izamura per capita income kuko hali ba millionaire na billionaire bazamuka vuba mu mutungo kurusha abasigaye 98%, ariko ikigo cya Southern poverty center kigaragaza ko abakene biyongereye muli USA. Ikibazo ni how Economic growth affects income distribution. Mu By’ukuli Murangwa yagombye kugaragaza uko Economic indexes zili distributed across "Ibyiciro by’ubudehe" Ndunva aliho umuntu yabona ishusho nyayo y’uko ubukene buhagaze.

Murakoze.

Daily Dose yanditse ku itariki ya: 4-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka