U Rwanda ruri mu bihugu byatoranyijwe mu kunoza gahunda y’icyerekezo 2030 isi izagenderaho

Kuri uyu wa gatatu tariki 03/09/2014, intumwa z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) zasuye akarere ka Kirehe zigirana ibiganiro nyunguranabitekerezo n’abakozi n’abahagarariye ibigo binyuranye bikorera muri ako karere, hagamijwe kunoza intego z’icyerekezo 2030 isi yifuza kugenderaho.

Muri iyo nama, Jean Paul Munyandamutsa wari uhagarariye ubuyobozi bwa RGB yatanze ibisobanuro birambuye bijyanye n’intego y’ibyo biganiro.

Ati “twaje kugirana ibiganiro n’abanyakirehe bigamije gutanga umusanzu mu kwiha intego tuzahuriraho n’ibindi bihugu mu rwego rw’imiyoborere mu myaka 15 nyuma y’uko indi 15 ishize hari ibyitwa MDGs (Millennium Development Goals) izasimburwa n’intego isi iziha kugera 2030 ikazitwa SDGs (Sustainable Development Goals)”.

Munyandamutsa avuga ko intego isi iziha muri 2030 zizasimbura izo yari yarihaye (MDGs) zizageza 2015.
Munyandamutsa avuga ko intego isi iziha muri 2030 zizasimbura izo yari yarihaye (MDGs) zizageza 2015.

Nyuma yo gukora ibiganiro mu matsinda, intumwa za RGB zishimiye ibitekerezo binyuranye byagiye bitangwa n’abaturage ba Kirehe bari bitabiriye iyo nama.

Protais Murayire, Umuyobozi w’akarere ka Kirehe arishimira ko abaturage bo mu karere ayoboye bazirikanwe mu kugira uruhare mu ntego zirambye isi iteganya kugeraho. Arasaba buri wese ko yabigira ibye mu gutanga umusanzu uzifashishwa mu miyoborere myiza ku isi yose mu buryo burambye.

Akomeza agira ati “ku buryo bwihariye abanyakirehe turebe umwihariko wacu mu byo dutunze mu gutanga umusanzu wacu mu ntego zirambye”.

Inzego zinyuranye mu karere ka Kirehe zitabiriye gutanga ibitekerezo bizifashishwa mu kunoza SDGs.
Inzego zinyuranye mu karere ka Kirehe zitabiriye gutanga ibitekerezo bizifashishwa mu kunoza SDGs.

Yakomeje asaba ko hakongerwa igihe kugira ngo hanozwe neza ibitekerezo bizifashishwa muri raporo yo kunoza intego z’icyerekezo isi yifuza kugeraho.

U Rwanda ruri mu bihugu byatoranyijwe mu gutanga ubufasha hategurwa iyo gahunda aho rwasabwe gukora raporo izifashishwa mu ishami rijyanye n’imiyoborere.

Uturere tuzakorerwamo ubwo bushakashatsi ku ntego z’icyerekezo 2030 ni turindwi twagiye dutoranywa hakurikijwe uburyo duhigura imihigo tugenda twiha. Akarere ka Kirehe ni ko kabimburiye utundi.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kubera ibitekerezo byiza batubonamo bitumye u rwanda ruzamuka mu iterambere nibyo bitumye amahanga atwitabaza.

musamvu yanditse ku itariki ya: 4-09-2014  →  Musubize

erega umuntu ufite ubushake bwo kugera aho agera buri gihe niwe uba wifuzwa kuko baba babona ariwe ufite icyo yageza no kubandi, u Rwanda narwo ni uko nigihugu kiri kwiyubaka vuba vuba kandi ubo ko koko bikirimo gushaka iterambere rirambye

mahirane yanditse ku itariki ya: 4-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka