U Rwanda ruranoza amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu

Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko mu Rwanda (RLRC) n’inzego bakorana, basubiye mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono biyemeza kuyubahiriza.

Inzego zishinzwe ubutabera mu Rwanda ziyemeje kunoza no kunoza ayo masezerano ajyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, nk’uko Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo muri Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, Judith Mbabazi yabitangaje.

Abakozi ba RLRC n'abafatanyabikorwa mu nzego z'ubutabera.
Abakozi ba RLRC n’abafatanyabikorwa mu nzego z’ubutabera.

Yavuze ko kugira ngo iyubahirizwa ry’amasezerano mpuzamahanga rigaragare mu Rwanda, ngo atari ugushyiraho andi matageko, ahubwo ari ukurushaho kuvugurura no kubahiriza asanzwe.

Yagize ati “U Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’ikiremwamuntu, ahenshi ni ukugenda dushyiramo imbaraga kurushaho; urugero ni uko icyaha cy’iyicarubozo kigomba kuba icyaha kidasaza[kuko amategeko y’u Rwanda agifata nk’icyaha gisaza.”

Yavuze ko Komisiyo yo kuvugurura amategeko atari yo yonyine ngo igomba kuvugurura amasezerano mpuzamahanga, ahubwo ngo izafatanya n’inzego zishinzwe kuyashyira mu bikorwa.

Amasezerano mpuzamahanga arimo kuvugururwa ni ajyanye no kwishyira hamwe mu bya politiki, akumira ivangura, ajyanye no kurwanya ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu n’ajyanye no guhana ibyaha bya jenoside n’ibyibasira inyokomuntu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Barivugira!Uburenganzira bwa muntu muri Afrika burabangamirwa cyane!Ingero ni nyinshi.Rwigara yapfuye ate?wa wunya Butare iby’urupfu rwe byarangiriye he?Karegeya yahowe iki?n’abandi ntamarayo!aho ni mu Rwanda.cases nyinshi mubihugu byacu birica urubozo!dukwiye guhindura imyumvire,tukubaha kiremwa muntu!nitureke ikinamico,uzi budjet iri bugendere kuriyo kinamico?Iteye ubwoba kd ntakyo iri buhindure!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka