U Rwanda na Turkiya bizongera ubuhahirane

Uhagarariye Turkiya mu Rwanda, Mehmet Raif Karaca yemereye Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi ku itariki 05/11/2015, guteza imbere umubano ushingiye ku bukungu.

Ambasaderi wa Turkiya wari amaze umwaka mu gihugu, yaganiriye bwa mbere na Ministiri w’Intebe Murekezi Anastase ku byagezweho mu mubano w’ibihugu byombi, ndetse n’ibigomba gukorwa mu gihe kiri imbere.

Ministiri w'Intebe w'u Rwanda yakira, Ambasaderi Mehmet Raif Karaca wa Turkiya kuri uyu wa kane
Ministiri w’Intebe w’u Rwanda yakira, Ambasaderi Mehmet Raif Karaca wa Turkiya kuri uyu wa kane

Yagize ati:“Nta kibazo kijyanye na politiki tubona hagati yacu n’u Rwanda, turarubona nk’umufatanyabikorwa mu bijyanye n’ubukungu; tuzi neza ibyo u Rwanda rutugaragariza nk’amahirwe rufite”.

“U Rwanda rufite ubukungu bwifashe neza mu karere hamwe n’imiyoborere myiza; kandi na Turkiya ikaba ari igihugu kizamuka mu bukungu; hari byinshi byo gukorwa byahereye ku ishoramari mu by’ingufu n’ubwubatsi, ariko hari n’ibiteganywa.”

Umubano w’ibihugu byombi ngo uzakomezwa no guha ubushobozi za Ambasade, nk’uko Karaca yavuze ko hakenewe kubanza kubaka ibiro bya Ambasade ya Turkiya i Kigali. Uyu mu ambasaderi niwe wa mbere uhagarariye Turukiya mu Rwanda.

N’ubwo hashize igihe gito u Rwanda na Turkiya bibana, ishoramari ry’icyo gihugu ngo rimaze kugera muri miliyoni 35 z’amadolari ya Amerika, ahanini akaba ari akomoka mu ngendo kompanyi y’indege y’icyo gihugu ikorera mu Rwanda.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umujyanama wa Ministiri w’Intebe, Innocent Nkurunziza yavuze ko kuba igihugu cya Turkiya kiri hagati ya Aziya n’u Burayi, ngo ari amahirwe yo kugera muri byinshi mu bihugu bifitanye umubano n’u Rwanda.

U Rwanda narwo rufite ambasade i Ankara muri Turkiya, ishinzwe ahanini kwita ku banyeshuri b’Abanyarwanda biga muri icyo gihugu, hamwe no korohereza ishoramari rizanwa mu Rwanda ririmo ingendo z’indege hagati ya Kigali na Ankara.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ngo yishimiye kuba ibicuruzwa biva muri Turkiya bihendutse ugereranije n’ibiva mu bindi bihugu, ku buryo ngo abacuruzi b’Anyarwanda bashobora kungukira mu kurangurayo ibintu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka