U Rwanda na Cuba byasinyanye amasezerano yo guteza imbere Ubuvuzi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2024, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Cuba, rugamije guteza imbere imikoranire na Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu.

Minisitiri Nsanzimana na mugenzi we wa Cuba basinye ayo masezerano y'ubufatanye
Minisitiri Nsanzimana na mugenzi we wa Cuba basinye ayo masezerano y’ubufatanye

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu buvuzi, kwigisha abaganga, ubushakashatsi n’ubuhanga mu by’imiti.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Minisitiri Nsanzimana akigera muri iki gihugu, yakiriwe na mugenzi we ushinzwe ubuzima bagirana ibiganiro, byakurikiwe n’isinywa ry’aya masezerano.

Aya masezerano aje yiyongera ku yandi yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, tariki ya 14 Nzeri 2023 na mugenzi we wa Cuba, Bruno Rodríguez, y’imikoranire irebana no gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi, hanasinywa amasezerano y’ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z’inzira z’abashinzwe ububanyi n’amahanga, ndetse n’iz’abajya mu kazi ka Leta.

U Rwanda na Cuba bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse ibihugu byombi byagiye bigirana amasezerano y’ububafatanye muri gahunda zitandukanye z’iterambere.

U Rwanda na Cuba byari bisanzwe bifitanye amasezerano mu byerekeranye n’ingendo z’indege yasinywe mu mwaka wa 2022, aho Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), hamwe na Ambasade ya Cuba mu Rwanda, byashyize umukono ku masezerano yoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi, hakoreshejwe indege.

Ibihugu byombi bifite za Ambasade n’abazihagarariye, hagamijwe gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye.

Impande zombi zagiranye ibiganiro
Impande zombi zagiranye ibiganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka