U Rwanda na Congo bigiye kubungabunga i Kivu

Minisitiri wa Congo ushinzwe Hydrocarbure yageze mu Rwanda gusinya amasezerano y’ubufatanye n’ u Rwanda mu kubungabunga ikiyaga cya Kivu.

Prof. Aime Ngoi Mukena Lusa Diese Minisitiri wa Congo ushinzwe ubucukuzi bwa Peteroli n’ingufu ziyikomekaho, arifuza ko habaho ubufatanye bw’ibihugu byombi mu kubungabunga ikivu n’umutungo ukibarizwamo.

Minisitiri Prof. Aime Ngoi yaje kuzuza ubufatanye n'u Rwanda.
Minisitiri Prof. Aime Ngoi yaje kuzuza ubufatanye n’u Rwanda.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri azamara mu Rwanda, azakora ibikorwa byo kugenzura ikiyaga cya Kivu bikorwa n’u Rwanda no gusura uruganda rwa KP1 ruvoma Gaz Methani mu kiyaga cya Kivu.

Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amashyanyarazi REG ushinzwe ubugenzunzi bw’ikiyaga cya Kivu Mutoni Augusta, avuga ko amasezerano agiye gusinywa yari amaze igihe ategurwa kuko imikoreshereze mibi y’ikivu yagira ingaruka ku bihugu byombi.

Avuga ko aya masezerano u Rwanda ruzayungukiramo mu kubungabunga ikiyaga, kuko Abanyekongo bagikoresheje nabi ingaruka Ku Rwanda.

Agira ati “Inyungu si amafaranga. Ahubwo ni ukurinda abaturage bacu. Congo ihora iganira n’abashoramari mu gucukura gazi baramutse babikoze nabi byagira ingaruka ku bihugu byombi.”

Yakiriwe ubwo yari akigera mu Karere ka Rubavu.
Yakiriwe ubwo yari akigera mu Karere ka Rubavu.

Mu karere ka Rubavu aho yakiriwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi mu Rwanda Germaine Kamayirese, batangaje ko ibihugu byombi byifuza kubungabunga ikiyaga cya Kivu n’umutungo ubarizwamo kugira utazakoreshwa nabi byatera ingaruka ku bihugu byombi.

Ubuyobozi bwa REG bushinzwe kugenzura ikiyaga cya Kivu, bwasinye amasezerano n’umuryango w’ubukungu ugize ibiyaga bigari CEPGL, kugira ngo ibihugu bigize uyu muryango bifatanye kubungabunga ikiyaga cya Kivu no gukoresha neza umutungo ukibarizwa.

Uretse kuba muri iki kiyaga habarizwamo Gaz methane ishobora gutanga amashanyarazi, gukoreshwa mu gutwara imodoka, gukoreshwa mu nganda, mu gukoreshwa mu buvuzi n’ubuhinzi mu kongera inyongeramusaruro, hari n’ubushakashatsi bwagaraje ko gishobora kuba gikungahaye kuri peteroli.

Nyamara ngo gukoresha nabi ikiyaga cya Kivu mu kuvoma gazi byateza ingaruka yo guturika kwa gazi, byatwara ubuzima bwa benshi batuye ku nkengero zacyo. Ibihugu byombi bisabwa kubungabunga iki kiyaga gitunze ubukungu bwinshi kandi gishobora gutera n’ingaruka.

Bamwe mu bahanga bagaragaje ko gaz iri mu Kivu iramutse ituritse yakwica abarenze miliyoni batuye ku nkengero z’ikiyaga kuva mu Rwanda, Burundi na Congo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo bintu byo gufatanya kubungabunga ikiyaga cyacu, turabishyigikiye rwose kko usanga hari na bacongolais baza kwangiza ikiyaga. Murakoze

Uwera yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka